00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Murekatete w’imyaka 20 yasinye imyaka ine muri Washington State University

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 16 November 2018 saa 09:40
Yasuwe :

Kaminuza ya Washington State yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije Umunyarwandakazi w’imyaka 20 witwa Murekatete Bella amasezerano y’imyaka ine.

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo 2018 nibwo iyi kaminuza ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko yungutse Murekatete wakiniraga ikipe y’ikigo yigamo ya Genesis Preparatory Academy kuva mu 2015.

Iyi kaminuza ifite ikipe yitwa ‘Washington State University Women’s Hoop’ ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere cya za kaminuza.

Aganira na IGIHE, Murekatete wari ufite ibyishimo byinshi yemeje ko imihigo igikomeje kuko yifuza kwigaragaza akagurwa n’ikipe ikina NBA y’abagore mbere yo kurangiza aya masezerano y’imyaka ine.

Ati “Nishimye cyane kubera ko ndi mu mashuri yisumbuye nahoraga nkurikirana shampiyona ya Kaminuza. Iba iri ku rwego rwo hejuru byatumaga nifuza kuzayikinamo none birabaye. None ngiye no gukinira Kaminuza ikomeye nk’iyi. Byandenze.”

“Mfite icyizere ko gukinira Washington State University Women’s Hoop bizampa amahirwe yo kugurwa n’ikipe ikina shampiyona ya NBA y’abagore mbere yo kurangiza iyi myaka ine nasinye.”

Murekatete yamenyekanye mu 2015 ubwo yashyirwaga mu bakinnyi batanu bitwaye neza kurusha abandi mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 cyabereye i Antananarivo muri Madagascar.

Ukwitwara neza kwe kwarakomeje mu myaka yakurikiyeho kuko yafashije Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 kugera muri ½ cy’igikombe cya Afurika cyabereye i Maputo muri Mozambique aho yanahembwe nk’umukobwa uri munsi y’iyi myaka uhiga abandi mu kugarura imipira yari igiye kujya mu nkangara (Rebound) muri Afurika.

Yari amaze imyaka itatu akina muri Genesis Preparatory Academy
Ni umukobwa ufite ibigango nubwo akiri muto
Bella Murekatete yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Washington State University Women’s Hoop

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages