Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nyakanga 2025.
Nigeria yatangiye umukino neza cyane itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Victoria Macaulay na Elizabeth Balogun. Agace ka mbere karangiye iyoboye n’amanota 17-8.
Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo, amanota yatsindwaga ariyongera bityo ikinyuranyo kigera mu manota 20.
Keisha Hampton na Irakoze Jean Baptiste Stephanie bagerageza kugabanya ikinyuranyo ariko ntibirambe. Aka gace, Nigeria yagatsinzemo amanota 28-17.
Igice cya mbere cyarangiye Nigeria ikomeje kuyobora umukino n’amanota 45 kuri 25 y’u Rwanda.
Mu gace ka gatatu, Nigeria yongeye kuzamura amanota yatsindaga karangira yatsinzemo amanota 26 kuri 12 y’u Rwanda. Muri rusange, karangiye Nigeria iyoboye umukino n’amanota 71-57.
Mu gace ka nyuma, Nigeria yahinduye ikipe ariko ikomeza gutsinda amanota menshi.
Ku rundi ruhande, wabonaga u Rwanda nta gisubizo rufite rwarwanaga no gusoza umukino. Agace ka nyuma karangiye Nigeria yagatsinzemo amanota 21-8.
Muri rusange, umukino warangiye Nigeria yatsinze u Rwanda amanota 92-45.
Umukino wa kabiri, u Rwanda ruzakina na Mozambique ku Cyumweru saa Mbiri z’ijoro ku masaha y’i Kigali.














Ibitekerezo 0