00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: REG yihereranye UGB, APR yikura imbere ya Espoir BBC (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 December 2017 saa 01:41
Yasuwe :

Imikino ya Shampiyona ya Basketball mu Rwanda ya 2017/2018 yakomeje ku mugoroba wo ku wa Gatanu hakinwa iy’umunsi wa karindwi aho REG BBC yihereranye UGB BBC ikayinyagira amanota 126 kuri 81 mu gihe APR BBC yatsinze Espoir BBC 62-57.

REG BBC imaze gushimangira ubudahangarwa nyuma y’umwaka umwe ishinze imizi mu Rwanda yarushije ikipe ya UGB imaze iminsi yitwara neza bitandukanye n’imyaka ishize aho yafatwaga nk’insina ngufi mu mukino wabereye kuri Petit Stade i Remera.

Muri uyu mukino wihariwe cyane na REG, agace ka mbere kasojwe iri imbere n’amanota 28 kuri 18 ya UGB; aka kabiri ikayobora na 37 kuri 27.

Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu itozwa na Kalima Cyrille mu gace ka gatatu yatsinze amanota 31-11, iza gushimangira intsinzi mu ka kane karangiye ifite 30 kuri 25 ya UGB BBC.

Muri uyu mukino, Kami Kabange wa REG yatsinze amanota 30, Shyaka Olivier bakinana abona icyenda mu gihe Nijimbere T. wa UGB BBC yatsinze 18.

Mu wundi mukino APR BBC itozwa na Nkusi Aimé Karim, yikuye imbere ya Espoir BBC y’i Nyamirambo y’umutoza Mwiseneza Maxime iyitsinze amanota 62-57.

Uyu mukino warimo guhangana gukomeye hagati y’impande zombi ndetse byanatumye n’ikinyuranyo kiba amanota atanu gusa.

APR BBC yatangiye iri hejuru binayifasha gusoza agace ka mbere iyoboye n’amanota 13-11; mu kabiri Espoir yinyaye mu isunzu igatsinda ku manota 19-17.

Nyuma y’uduce tubiri amakipe anganya amanota 30 kuri 30, aka gatatu kaje ari rurangiza kuko APR BBC yagatsinze ku manota 24 ku 9, bigeze mu ka nyuma barayigaranzura bayitsinda amanota 18-8.

Abitwaye neza kuri uyu mukino barimo Kazeneza Emile wa Espoir BBC watsinze amanota 15, akurikirwa na Niyonkuru Pascal bakinana watsinze 14 ndetse na Ntagunduka Jean De Dieu wa APR watsinze 12.

Umutoza wa REG BBC, Kalima Cyrille (uwa kabiri uturutse ibumoso) aganira n'abakinnyi be
Abakinnyi ba UGB BBC bahabwa amabwiriza mu mukino
REG BBC yihereranye UGB BBC iyitsinda 126 kuri 81
Kami Kabange wa REG yatsinze amanota 30 mu mukino wahuje ikipe ye na UGB BBC
REG BBC imaze gushimangira ubudahangarwa nyuma y'umwaka umwe ishinzwe
Umukino wahuje APR BBC na Espoir BBC wari ishiraniro
Umukinnyi wa Espoir BBC agerageza gutsinda amanota
APR BBC yitwaye neza imbere ya Espoir BBC

Amafoto: Ferwaba


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages