Iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya mbere ku ikubitiro ryitabiriwe n’amakipe 17 yari agabanyije mu matsinda ane, aho aya mbere yabonye itike ya ¼ agomba kuzahura n’ayabaye ane ya mbere muri shampiyona ishize.
Ayo ni APR BBC, REG BBC, Espoir BBC na Patriots. Ayayoboye amatsinda agizwe na Kepler BBC yayoboye irya mbere, Tigers BBC, UGB na AZOMCO ariyo rukumbi yo mu Cyiciro cya Kabiri yabashije kugera mu mikino yo gukuranwamo.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Nyakanga 2024 harakinwa imikino ya ¼, aho iteganyijwe saa Kumi n’Ebyiri ari APR BBC ihura na AZOMCO muri Lycée de Kigali, mu gihe REG BBC ikina na UGB muri Kepler.
Iteganyijwe saa Mbiri n’Igice irahuza Patriots na Kepler muri Lycée de Kigali ndetse na Espoir BBC na Tigers muri Kepler.
Mu bagore, urugamba rugeze mu mahina
Mu bagore, iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe arindwi yagabanyijwe mu matsinda abiri yose ahura hagati yayo nyuma habarwa amanota bityo abiri ya mbere abona itike ya ½.
Iyi mikino iteganyijwe tariki 28 Kanama 2024 IPRC Huye yayobotse Itsinda A izahura na REG WBBC yabaye iya kabiri murya B. Ni mu gihe Kepler yabaye iya mbere mu itsinda B izakina na APR WBBC yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere.
Biteganyijwe ko ikipe izajya yegukana iri rushanwa mu bagabo izajya ibona itike yo guhagararira igihugu mu mikino mpuzamahanga by’umwihariko iy’Akarere ka Gatanu igiye gutangizwa vuba kugira ngo ibihugu byo muri aka karere bibone indi mikino itari iya BAL gusa.
Ni mu gihe no mu bagore ikipe yaryegukanye izajya ibona itike y’Imikino Nyafurika aho kugira ngo hagende iyabaye iya kabiri muri shampiyona nk’uko bisanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!