00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Shampiyona yasubijwe inyuma ho icyumweru kimwe

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 5 November 2015 saa 05:41
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umukino w’amaboko ‘Basketball’ mu Rwanda (FERWABA) ryamaze kwigizayo itangira rya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Mu ngengabihe isanzwe, byari biteganyijwe ko iyi shampiyona izatangira tariki 14 Ugushyingo 2015, gusa bitewe n’uko iri shyirahamwe hari ibyo rigitunganya, imikino y’uyu mwaka yimuriwe tariki 27 Ugushyingo.

Hateguwe imikino ibanziriza shampiyona iteganyijwe kuva tariki 13 kugeza 22 Ugushyingo 2015, nk’uko Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe Mutabazi Richard abitangaza.

Nyuma y’inteko rusange y’iri shyirahamwe yateranye mu minsi ishize, hari hemejwe ko shampiyona izatangira kuwa 14 uku kwezi, gusa Mutabazi avuga ko FERWABA ifite imirimo y’amahugurwa ku basifuzi, abatoza ndetse no gutegura imikino ibanziriza shampiyona (Preseason), byatumye gahunda ya shampiyona yimurwa.

Biteganyijwe ko amahugurwa y’abasifuzi azakorwa kuva tariki ya 6 kugeza kuya 8 Ugushyingo, mu gihe ay’abatoza azaba tariki ya 8.

Ibi byose biteganyijwe mbere y’imikino ibanziriza shampiyona haba mu bagore ndetse no mu bagabo.

Asobanura iby’iri subikwa, Mutabazi Richard yagize ati "Twasanze byaba byiza kwigizayo shampiyona mu rwego rwo kwirinda akajagari. Amakipe yose azitabira yamaze kwemezwa. Twizeye ihangana rikomeye uyu mwaka ndetse twiteze shampiyona iteguye neza, amaso tuyahanze kuzareba ikipe izegukana igikombe cy’uyu mwaka."

Abatoza nka Ngoga Bob wa Cercle Sportif de Kigali (CSK), Kalima Cyrille utoza Patriots ndetse na Bineza Didier wa IPRC-South, baratangaza ko amakipe yabo yiteguye bihagije ndetse ko intego yabo ari ugutwara igikombe.

Ku rundi ruhande, Bahufite Jean utoza Espoir BBC ifite igikombe giheruka cya shampiyona na Preseason mu bagabo, aravuga ko nawe ashaka kugumana icyo icyubahiro.

Mu makipe nka Ubumwe BBC yatwaye preseason na APR BBC yatwaye igikombe cya shampiyona mu cyiciro cy’abagore, nabo batangaza ko biteguye kwitwara neza uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages