Tigers BBC iri mu makipe yiyubatse cyane, ifite gahunda yo kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino wa 2026. Abakinnyi bashya yongeyemo ni Tigers yaguze Anthony Tarke, Albert Odero, Antino Jackson, Hagumintwari Steven, Shyaka Olivier, Nyamwasa Bruno na Bizimungu Paul.
Usibye abo kandi yongereye n’amasezerano ya Pitchou Manga, Ishimwe Lars, Irutingabo Fiston na Icyishatse Herve.
Aba bakinnyi bose bari mu bo yifashishije mu mukino wabereye muri BK Arena wayihuje na APR FC yamaze gufata nk’umukeba wayo, ndetse bayifasha no kwegukana agace ka mbere ifite amanota 25-22.
Agace ka kabiri yakomeje gufashwa na Antino Alvalezes Jackson, Odero Albert Einstein na Paul Bizimana batsindaga amanota menshi igasoza ikiyoboye n’amanota 47-44.
APR FC ahanini yagenderaga kuri ‘rebounds’ za Israel Otobo na Ntore Habimana, ntiyashoboye kugaruka neza muri uyu mukino kugeza urangiye itsinzwe amanota 78-68.
Nyuma yo kwegukana igikombe cya mbere muri uyu mwaka, Tigers BBC itozwa na Henry Mwinuka irashaka kwegukana Shampiyona y’u Rwanda n’ubundi ihanganye na APR BBC.
Igikombe cya Super Cup mu Bagore cyegukanywe na APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 75-62.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!