Tigers BBC yabigezeho isezereye APR FC iyitsinze amanota 76-74. Ni mu gihe, REG BBC na yo yatsinze Kepler BBC amanota 75-58.

Tigers BBC na REG BBC zageze ku mukino wa nyuma, zizahura ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025 saa 20:30 muri Petit Stade i Remera.

Uyu mukino uzabanzirizwa n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu hagati ya APR BBC na Kepler BBC.

Mu bagore iri rushanwa riherutse kwegukanwa na REG WBBC.

Ni ku nshuro ya kabiri, irushanwa rya Rwanda Cup riri gukinwa mu byiciro byombi. Mu bagabo APR BBC yegukanye igikombe itsinze REG BBC amanota 110-92. Ikipe yegukanye iri rushanwa ihagararira igihugu mu mikino ya Zone 5.

Shyaka Olivier agerageza gutsinda
Shyaka Olivier agerageza gutsinda
Kwizera Sage ahanganye na Cyiza
Kwizera Sage ahanganye na Cyiza
Irutingabo Fiston agerageza gutsinda
Irutingabo Fiston agerageza gutsinda
Habineza Shaffy ahanganiye umupira
Habineza Shaffy ahanganiye umupira
Uwitonze Justin ahanganye na Niyonkuru Pascal
Uwitonze Justin ahanganye na Niyonkuru Pascal
Ikishatse Hervé ahanganye na Otobo
Ikishatse Hervé ahanganye na Otobo