Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nyakanga 2025, buri kipe yasabwaga gutsinda bityo igakomeza mu kindi cyiciro.
Sénégal yatangiye umukino neza cyane itsinda amanota menshi, ibifashijwemo na Sokhna Ndiaye na Yacine Diop. Ni mu gihe u Rwanda rwari rwibuze kuko rwatsinze amanota atandatu gusa, mu gihe indi yari ifite 20.
Sénégal yakomeje gukina neza no mu gace ka kabiri, Nene Awa Ndiaye na Ndioma Kane bakorera mu ngata bagenzi babo.
Ku rundi ruhande, abasanzwe batsindira u Rwanda nka Destiney Philoxy na Murekatete Bella nta n'umwe wari warengeje amanota atanu.
Igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’Igihugu ya Sénégal ikomeje kuyobora umukino n’amanota 40 kuri 17 y’u Rwanda.
Mu gace ka gatatu, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo, abakinnyi b’u Rwanda ubona bacitse intege, bigaragara ko bamaze kwiyakira ko umukino bawutakaje.
Aka gace Sénégal yagatsinzemo amanota 24-9, ikomeza kuyobora umukino na 64 kuri 26 y’u Rwanda.
Mu gace ka nyuma, Sénégal yahinduye ikipe yose ariko n’ubundi ikomeza kwiharira umukino mu buryo bwose. Umukino warangiye yatsinze u Rwanda amanota 80-37 ibona itike ya ¼ aho izakina na Côte d'Ivoire.
Ni mu gihe, u Rwanda rutarabona intsinzi muri iri rushanwa, ruzakomeza mu mikino yo guhatanira imyanya.














Ibitekerezo 0