Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu 16 bigabanyije mu marushanwa abiri, agabanyijemo amakipe umunani aho rimwe rizabera i Kigali irindi muri Mexique.
Ibihugu bizitabira aya marushanwa ku Mugabane wa Afurika ni u Rwanda, Mali, Mozambique na Sénégal. Ibyo ku Mugabane wa Amerika ni Brésil, Mexique, Venezuela na Argentine.
Ni mu gihe ku Mugabane wa Aziya na Oceania ari Nouvelle-Zélande, Koreya, Philippines na Lebanon. I Burayi akaba ari Hongrie, Tchèque, Montenegro n’u Bwongereza.
Buri rushanwa (Kigali na Mexique) rizitabirwa n’amakipe umunani agabanyije mu matsinda abiri y’amakipe ane. Abiri ya mbere azakomeza muri ½ mu gihe azaryegukana azerekeza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iteganyijwe muri Werurwe 2026.
Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Qualifying Tournaments) izitabirwa n’amakipe 24 arimo abiri yavuye i Kigali na Mexique ndetse n’andi 22 azava muri FIBA Women’s Continental Cups izakinwa mu 2025.
Muri aya makipe, agera 16 niyo azitabira imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Bugade tariki 4-13 Nzeri 2026.
Igikombe cy’Isi giheruka mu 2022 cyabereye i Sydney muri Australia cyegukanywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze u Bushinwa ku mukino wa nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!