Ku nshuro ya mbere muri Basketball y’u Rwanda hakinwe umukino watangiye utinze cyane ku isaha ya saa 22:30 urangira hafi saa saba z’ijoro.
Abantu bari bitabiriye ku bwinshi kubera uburyohe bw’ibirori biranga Basketball y’u Rwanda muri iyi minsi.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakinnye idafite abasanzwe ari ba kapiteni bayo aribo uwa Patriots BBC Mugabe Aristide n’uwa REG BBC Ally Kubwimana Kazingufu kuko batagiriwe icyizere n’umutoza Vladimir Bosnjak ukomoka muri Serbie.
Aba bakinnyi bari bamaze imyaka hafi 10 muri iyi kipe bahise banasimbuzwa ku buyobozi bw’abakinnyi mu Ikipe yIgihugu nkuko byatangajwe n’umutoza wungirije, Mwiseneza Maxime.
Ati “Nta byinshi byo gusobanura kuko kapiteni ni amahitamo y’umutoza. Uyu mutoza (Vladimir Bosnjak) yahisemo ko kapiteni mushya w’Ikipe y’Igihugu aba Shyaka Olivier akungirizwa na Steve (Hagumintwari) kandi nabo ni abakinnyi bamenyereye amarushanwa banafite ubunararibonye.”
Aba bakinnyi batangiye inshingano nshya mu mukino u Rwanda rwahanganagamo na Kenya itozwa na Cliff Owuor watoje APR BBC imyaka 10 kuva 2007 kugeza mu 2017.
Wari ugamije kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera mu Bushinwa mu mpeshyi y’uyu mwaka, u Rwanda rwawutangiye rugaragaza inyota yo kuwutsinda byanze bikunze.
Agace ka mbere karangiye ruyoboye umukino n’amanota 20 kuri 18 ya Kenya. Ku kazi gakomeye ka Kenny Gasana na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, u Rwanda rwanayoboye agace ka kabiri n’amanota 24 kuri 14. Byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka ari amanita 44 kuri 32.
Mu gace ka Gatatu Umutoza w’u Rwanda yakoze impinduka nyinshi aha umwanya abakinnyi batamenyereye amarushanwa nka Uwizeye Placide, Kazeneza Emile, Ndizeye Dieudonne n’abandi. Cliff Owuor yabibyaje umusaruro, Kenya itsinda u Rwanda amanota 18 kuri 16.
Abakinnyi b’u Rwanda bongera kugaruka mu mukino bayobora agace ka nyuma n’amanota 20 kuri 18 ya Kenya bituma umukino wose urangira intsinzi igumye mu Rwanda n’amanota 80-65.
Umukinnyi ku giti cye watsinze amanota menshi muri uyu mukino ni uwa Kenya, Griffin Ligale, winjije mu gakangara amanota 22, akurikirwa na kapiteni wungirije mushya w’u Rwanda, Steve Hagumintwari watsinze amanota 17.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019 saa 15:00 hateganyijwe undi mukino wa gicuti uhuza ibi bihugu byombi mbere y’uko Kenya itaha kuri iki Cyumweru.
Kanda hano urebe andi mafoto
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO