00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mpoyo na Hagumintwali bateguje umukino w’ishiraniro muri All Star Game 2022 (Amafoto na Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 23 Nzeri 2022 saa 01:50
Yasuwe :

Axel Mpoyo na Hagumintwali Steven bagizwe ba kapiteni b’amakipe azahatana ku mukino w’intoranywa uzwi nka ‘RBL All Star Game 2022’, bijeje ibirori mu gusoza umwaka w’imikino wa 2021/2022 muri Basketball y’u Rwanda.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri 2022, mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura uyu mukino uzakurikirwa n’igitaramo kizaririmbamo Sauti Sol yo muri Kenya.

Ubwo hatangazwaga abakinnyi bagize amakipe ya Mpoyo Axel usanzwe ukinira REG BBC na Hagumintwali Steven wa Patriots BBC, benshi batunguwe no gusanga buri wese yahisemo abiganjemo abo basanzwe bakinana.

Hagumintwali yavuze ko bateye igiceri hejuru, bigatuma Mpoyo ari we ubanza guhitamo.

Yagize ati "Twateye igiceri Mpoyo abanza gutora, ndakurikira. Byaterwaga n’uko atoye, nanjye ngatora nirinda ko yajyana abakinnyi bose icyarimwe."

"All Star Game 2022 itandukanye n’umukino wa shampiyona, si abakinnyi beza ba Patriots BBC na REG BBC; wenda byaje bisa kuriya ariko nta kibazo. Ni abakinnyi beza b’intyoza, umukinnyi w’umuhanga aba afite impano. Twizeye ko uzaba ari umukino uryoheye ijisho, abafana ntibazacikwe."

Mpoyo Axel yunze mu rye, avuga ko mu gutoranya abakinnyi yagendeye ku kureba umwanya ku wundi.

Yakomeje ati "Nahisemo bwa mbere Kendall Gray. Ngenda ntora umwanya ku wundi. Nabonye ibyavuzwe kuri Twitter ariko byakozwe mu buryo buboneye buri wese ahitamo abe. Mwitege ibirori byiza. Ikipe yanjye izatanga ibyishimo."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball, FERWABA, Jabo Landry, yashimangiye ko umwaka w’imikino wagenze neza kandi biteguye gukomeza gutanga ibyishimo.

Yagize ati "Nabwira Abanyarwanda kwitega ibirori kuko ni ibyo gusoza shampiyona iba imaze umwaka ikinwa. Imitegurire y’umukino n’iy’igitaramo imeze neza, abakinnyi bari hano n’abahanzi bariteguye. Twebwe nk’abategura dushaka guha Abanyarwanda ibirori bidasanzwe nk’uko twabikoze mu mwaka ushize."

Biteganyijwe ko ibirori byo ku munsi uzakinirwaho All Star Game 2022 kuri uyu wa Gatandatu bizatangira saa Tanu z’amanywa, bigasozwa ahagana saa Sita z’ijoro rishyira ku Cyumweru.

Bizakorwamo ibintu bitandukanye birimo guhatana mu gutera slam dunk, gutera amanota atatu, n’igitaramo gikomeye cyatumiwemo abahanzi bayobowe na Ish Kevin, Christopher na Sauti Sol nk’umutumirwa mukuru.

Bien-Aimé Baraza w’imyaka 34 uri mu bagize Sauti Sol, yavuze ko inzozi zabo zikomeje kuba impamo.

Yagize ati "Zari inzozi zo gutaramira muri BK Arena. U Rwanda ni igihugu twataramiyemo inshuro nyinshi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Twishimira urukundo rwanyu. Tuzabaha ibyiza. Natwe dutegereje n’amatsiko menshi.’"

Ikipe ya Axel Mpoyo irimo Kendall Gray (Patriots BBC), Adonis J. Filer (REG BBC), Cleveland Thomas Jr (REG BBC), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Shyaka Olivier (REG BBC), Sangwe Armel (APR BBC), Kaje Elie (REG BBC), Niyonkuru Pascal (REG BBC), Nkusi Arnaud (APR BBC), Kabare Hubert (IPRC Huye BBC) na Munyeshuri Thierry (Espoir BBC). Izatozwa na Benson Oluoch Ogolla, yungirijwe na Atobrhan Fenan.

Hagumintwali Steven we ayoboye abarimo Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots BBC), Ntore Habimana (Patriots BBC), Perriere Steven (APR BBC), Beleck Bell Engelbert (REG BBC), Bush Wamukota (Patriots BBC), Uwitonze Justin (IPRC Kigali BBC), Kubwimana Kazingufu Ally (APR BBC), Aganze Espoir (UGB BBC), Kamondoh Frank (Shoot 4 the stars), Muteba Tresor (Tigers BBC) na Turatsinze Olivier wa IPRC Kigali BBC.

Umutoza wayo ni Mwinuka Henri wungirijwe na Karemera Jean Claude.

Kwinjira kuri uyau mukino ni 5000 Frw ku banyeshuri, ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw muri VIP, ibihumbi 30 Frw muri CIP n’ibihumbi 45 Frw ku bashaka kuzakurikirana ibi birori bicaye hafi y’ikibuga.

Abaguze BK Prepaid Card bagabanyirijwe 20% ku kiguzi cy’itike yo kwinjira muri BK Arena.

Hagumintwali Steven na Axel Mpoyo ni bo ba kapiteni b’amakipe azahatana ku mukino w’intoranywa uzwi nka ‘RBL All Star Game 2022’
Axel Mpoyo na Hagumintwali Steven bateguje umukino w’ishiraniro muri All Star Game 2022
Hagumintwali Steven na we azaba yambaye nimero n'ubundi akinana muri Patriots BBC
Axel Mpoyo azaba yambaye nimero ye asanganywe muri REG BBC
Hagumintwali Steven na we yitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru
Axel Mpoyo mu bitabiriye iki kiganiro
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FERWABA, Jabo Landry, yijeje ko umukino wa RBL All Star Game 2022 uzaba uryoheye ijisho
Bien-Aimé Baraza w’imyaka 34 yavuze ko inzozi ze na bagenzi be bo muri Sauti Sol zo gutaramira muri BK Arena zigiye kuba impamo
Christopher ari mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo kizaherekeza RBL All Star Game 2022
Ndandari Philbert ukora mu Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Cheetah n’Ibinyobwa bidasembuye muri Bralirwa, Nshimirimana Vanessa
Uhereye ibumoso: Willis Austin Chimano, Polycarp Otieno, Savara Delvin Mudigi na Bien-Aimé Baraza bagize Sauti Sol bijeje igitaramo cy'uburyohe muri BK Arena
Uhereye ibumoso: Umuhanzi Christopher; Willis Austin Chimano, Polycarp Otieno, Savara Delvin Mudigi na Bien-Aimé Baraza ba Sauti Sol; Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Cheetah n’Ibinyobwa bidasembuye muri Bralirwa, Nshimirimana Vanessa; Ndandari Philbert ukora mu Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB n'Umuyobozi wungirije muri QA Venue Solutions icunga BK Arena, Gaga Aaron mu bitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru
Abitabiriye iki kiganiro bafashe ifoto y'urwibutso
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki kiganiro cyabereye muri BK Arena

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .