Amasezerano y’imikoranire hagati ya betPawa Rwanda na FERWABA yashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 16 Kamena 2023, kuri BK Arena.
betPawa ifite mu nshingano Ikigo cya Mchezo cyatangaje ko kigiye gutangira gushora imari muri siporo yo mu Rwanda. Ku ikubitiro yahereye kuri Basketball nk’imwe mu zimaze gutera imbere mu gihugu.
Miliyoni 405,5 Frw zatanzwe na betPawa mu myaka itatu iri imbere, zizafasha uyu mukino kongera urwego rwawo rwo kurushanwa nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Mchezo, Ntoudi Mouyelo, yabitangaje.
Yagize ati “Ni amasezerano agiye kudufasha mu buryo ubwo ari bwo bwose. Twarabivuze ko tugiye kuzamura siporo muri Afurika duhereye mu Rwanda. Urwego rwa Basketball muraruzi, imikoranire yacu na bo rero, izatugeza ku mihigo twihaye kuko izarushaho kugaragaramo ihangana.”
Yongeyeho ko amasezerano azagira akamaro mu buryo bufatika haba ku makipe n’abakinnyi.
Yakomeje ati “Abari mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo no mu bagore bazagera mu majonjora n’umukino uhuza abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino muri Basketball mu Rwanda uzwi nka All-Star Game, bari mu bazagerwaho n’ayo mafaranga.”
By’umwihariko betPawa izaba umuterankunga mukuru w’imikino ya nyuma ya ‘Play-Offs’ ndetse na Basketball y’abakina ari batatu ikinwa muri Car Free Day, kugira ngo Abanyarwanda barusheho kubyisangamo byombi.
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, yavuze ko ubufatanye budashingiye ku buterankunga gusa, ahubwo buzibanda ku kuzamura siporo.
Ati “Dufatanyije na betPawa turashaka ko habaho impinduka. Mwarabibonye ko ikipe yacu igarukira hafi mu marushanwa mpuzamahanga. Sosiyete nk’izi zizajya zidufasha kuzamura abakinnyi bacu byibuze ubutaha tukaba aba kabiri cyangwa aba mbere muri BAL.”
Mu mafaranga yatanzwe harimo miliyoni 85 Frw azajya asaranganywa amakipe azagera muri ‘Play-Offs’, andi asigaye atangwe mu bakinnyi bazajya bitwara neza ku mikino.
betPawa itanga serivisi ku mikino y’amahirwe ku barengeje imyaka 18, aho bashobora gutega bahereye ku ifaranga rimwe nk’umugabane muto ushoboka. Uyikoresheje kandi, aba afite amahirwe yo gutega ku mikino 60 mu gihe cy’amasaha 24 buri cyumweru.
Ni sosiyete imaze kugera mu bihugu 11 birimo Uganda, u Rwanda, Kenya, Zambia, Ghana, Cameroun, Nigeria, Tanzania, RDC, Bénin na Malawi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!