Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, amakipe yombi agenda anganya amanota.
Patriots yaje kuzamuka mu manota ahanini bitewe n’abasore bayo barimo Ndizeye Dieudonne na Crawford batsindaga amanota atatu. Byatumye agace ka mbere Patriots igasoza itsinze REG amanota 25-18.
REG yakomeje kugaragaza intege nke no mu gace ka kabiri, kuko yarushwaga bigaragara ari nako abakinnyi ba REG barimo Pitchou Manga na Nshobozwabyosenumukiza, bakomeje gukora amakosa menshi.
Ku rundi ruhande Patriots yo yatsindaga amanota mu buryo budasanzwe, amakipe yombi asoza igice cya mbere Patriots ikiyoboye n’amanota 43 kuri 35 ya REG BBC.
REG yagarutse mu gice cya kabiri iri hejeru kuko mu minota itanu ibanza y’agace ka gatatu, yakuyemo ikinyuranyo cyose inganya na Patriots amanota 47-47.
Patriots yahise yikubita agashyi, yigaranzura REG amanota atatu Ndizeye yatsinze atuma agace ka gatatu karangira Patriots igatsinze ku kinyuranyo cy’amanota abiri gusa (55-53).
Nkibisanzwe agace kanyuma kagora REG cyane kubera umurindi w’abafana ba Patriots baba bagendana n’ikipe mu mukino.
Mu masegonda abiri ya nyuma umukino wahinduye isura, ubwo Cleveland yakorerwaga ikosa umusifuzi agatanga lancer Franc eshatu ubundi Adonis akazitsinda zose.
Amakipe yombi yasoje anganya amanota 65-65, biba ngombwa ko hongerwaho iminota itanu.
Mu minota itanu y’inyongera REG yabaye indi yindi, Adonis atsindamo amanota menshi, kuburyo mu minota ibiri REG yari yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota arindwi.
Patriots yahise iva mu mukino bigaragara kuko mu minota itanu y’inyongera yatsinzemo amanota atanu gusa, mu gihe REG yatsinzemo amanota 14.
Umukino warangiye REG itsinze amanota 79-70 yigaranzura Patriots yari yatsinze umukino wa mbere.
Umukino wa gatatu,uzakinwa kuri iki Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022 saa mbiri muri BK Arena.
Muri playoffs hazakinwa imikino itanu hagati ya REG BBC na Patriots BBC, itsinze inshuro eshatu itware igikombe. Kuri ubu zombi zinganya intsinzi kuko ku mukino wa mbere Patriots BBC ariyo yari yatsinze.
Uyu mukino wabanjirijwe n’umukino wa nyuma mu Bagore warangiye APR BBC itsinze REG amanota 65-58. Umukino wa gatatu uteganyijwe kuwa Gatatu tariki 11 Nzeri 2022 saa kumi n’ebyiri muri BK Arena.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!