00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bismack ukina muri NBA azagaragara mu mukino wa ‘All Stars’ mu Rwanda

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 12 July 2016 saa 01:58
Yasuwe :

Nyuma yo gusoza imikino ya shampiyona ndetse n’iya playoffs, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ryateguye umukino ukomeye uzahuza abakinnyi b’intoranywa ‘All Stars’ bigaragaje uyu mwaka, uzanagaragaramo Bismack Biyombo ukinira Orlando Magic muri NBA.

Uyu mukino utegerejwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2016 ugamije kwereka abakunzi b’umukino wa Basketball abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi muri shampiyona y’umwaka urangiye.

Abanyarwanda bazabona n’umwanya wo kwihera ijisho, umukinnyi w’ikirangirire muri NBA, Bismack Biyombo utegerejwe i Kigali kuri uyu wa kabiri.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Richard Mutabazi yatangaje ko uyu mukino wa ‘All Stars’ washyizwe kuwa Gatatu bitewe n’urugendo rwa Biyombo byabaye ngombwa ko nawe atumirwa.

Yagize ati “Uyu ni umukino wo gushimisha abantu, kubereka abakinnyi beza kurusha abandi muri shampiyona. Tuwushyize kuri uyu wa Gatatu kugira ngo tuwuhuze n’urugendo rwa Biyombo kuko ubundi twashoboraga no kuwushyira muri Weekend abantu baboneka.”

Yakomeje agira ati “Biyombo ntabwo twamutumiye ngo ni cyo kintu kimuzanye. Afite imishinga i Goma. Tukimara kumenya ko azaca i Kigali twaravuganye tumusaba ko yaza tukaganira ku mukino wa Basketball n’uburyo wagera ku rundi rwego ariko nk’icyamamare tunamusaba ko yagaragara mu mukino wa All Stars.”

Uyu mukino w’abakinnyi bigaragaje mu mwaka ushize wa shampiyona, uzabanzirizwa n’undi wa gishuti uzahuza ikipe y’igihugu yitegura imikino y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 18 kizabera mu Rwanda n’ikipe ya IPRC Kigali yarangije shampiyona ari iya gatatu. Uyu mukino uzatangira saa kumi n’igice kuri stade nto i Remera.

Mutabazi yavuze ko gutoranya abakinnyi bazawukina byashinzwe abatoza b’amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona barimo Charles Mushumba wa IPRC South, uwa Patriots Henry Muhenuka; Buhake Albert wa IPRC Kigali na Bahufite John wa Espoir BBC ndetse akaba aribo bagomba kwishakamo babiri bazatoza ayo makipe.

Bismack Biyombo w’imyaka 23 yavukiye i Lubumbashi muri Congo. Yakiniye amakipe atandukanye y’abakiri bato muri Espagne mbere yo kujya mu Mujyi wa Fuenlabrada muri 2011 agatangira gukina Basketball nk’uwabigize umwuga.

Uyu mukinnyi yatangiye gukina muri ‘NBA’ , shampiyona ya Basketball ikomeye kurusha izindi ku Isi mu mpera za 2011 kugera muri 2015 ari mu ikipe ya Charlotte Bobcats / Hornets. Umwaka ushize w’imikino yari muri Toronto Raptors ariko aje mu Rwanda nyuma y’iminsi mike ashyize umukono ku masezerano mu ikipe ya Orlando Magic.

Ibi byagezweho ku bufatanye bw’ikipe ya Patriots yanatwaye shampiyona ndetse na Federasiyo. Iyi kipe niyo yagiranye ibiganiro n’uyu mukinnyi ibinyujije kuri bamwe mu banyamuryango bayo, nyuma y’umukino Bismack azakirwa n’ubuyobozi bwa Patriots.

Biyombo w'imyaka 23 yagaragaje ubuhanga budasanzwe muri Basketball, aha yatsinze amanota abiri yinaganitse kuri pannier
Bismack Biyombo(wambaye nimero umunani) ni umukinnyi wigaragaje cyane akiri muri Toronto Raptors
Bismack Biyombo yaguzwe na Orlando Magic avuye muri Toronto Raptors

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages