Mu rukerera rwo kuri uyu wa 25 Nzeri 2026, ni bwo ubuyobozi bwa NBA bwanyujije itangazo ku mbuga nkoranyambaga zayo, ribika uyu munyabigwi gusa ntihatangazwa impamvu y’uru rupfu.
Ni ubutumwa bugira buti “Umuryango wa NBA uri mu gahinda k’urupfu rwa Bob Pettit, webaye umukinnyi mwiza w’umwaka muri NBA inshuro ebyiri akaba ari no mu makipe ane yatoranyijwe n’abazajya bibukwa amateka yabo muri NBA [NBA Anniversary Teams].”
“Yabaye umukinnyi wa mbere wabaye MVP, aba uwa mbere wujuje amanota 20.000, aba n’umukinnyi mwiza inshuro enye mu mukino w’intoranywa [All-Star Game MVP]. Amanota 50 yatsinze ku mukino wa gatandatu mu 1958 mu mikino ya nyuma, yahesheje igikombe St. Louis Hawks. Intekerezo zacu ziri kumwe n’umuryango wa Bob, inshuti ze na Hawks.”
Pettit yakiniye Amakipe arimo Louisiana State University (LSU) mbere yo gutoranywa na Milwaukee Hawks muri NBA Draft yo mu 1954. Nyuma yaho, yimukiye i St Louis, ariko akomeza kuyikinira kugeza arangije umwuga we.
Mu 1958, yafashije Hawks kwegukana igikombe cya NBA nyuma yo gutsinda Boston Celtics ku mukino wa nyuma. Yanagejeje kandi Hawks ku yindi mikino ibiri ya nyuma ya NBA mu 1960 no mu 1961, ariko ntiyongera kwegukana igikombe.
Pettit kandi yabaye umukinnyi wa mbere wa LSU wahawe icyubahiro cyo gukurirwaho nimero y’umwambaro yakiniraga. Nimero ye 50 yashyizwe ku ruhande mu rwego rwo kumwibukiraho.
Mu 1965, ni bwo uyu mugabo yasezeye ku gukina Basketball, icyo gihe yari amaze kugira impuzandengo y’amanota 26,4 kuri buri mukino mu mwuga we.
Mu 1971, yinjijwe muri Basketball Hall of Fame kubera ibikorwa bye bikomeye muri basketball.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!