Mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal, hari kubera imikino yo mu Itsinda B ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball kizabera muri Qatar mu mwaka utaha wa 2027.
Jean-Jacques Boissy ukinira Windy City Bulls yo muri shampiyona yo guteza imbere abakinnyi ba Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA G League), ni umwe mu bitabajwe.
Mu mukino wahuje Sénégal akinira na Côte d’Ivoire, ntabwo bagize amahirwe yo gutsindira iwabo, kuko Côte d’Ivoire yatahanye intsinzi y’amanota 80-90, nyamara ari intsinzi yari ifite kinini ivuze nk’ikipe bahanganye mu itsinda.
Nyuma y’umukino, umwe mu bapolisi bagombaga gucungira abakinnyi umutekano yabwiye Boissy amagambo yamubabaje, ati “ntabwo tukuzi, ukwiriye kuva hano”.
Undi na we ntiyazuyaje yahise amubwira ati “Mujye mumenya ko abantu bakeneye agaciro.”
Umupolisi yabifashe nko kumusuzugura ahita atangira kumukurubana kugeza ubwo umupira yari yambaye ucika, ibyo uyu mukinnyi yafashe nko kumutesha agaciro, yiyemeza kujya kumurega mu zindi nzego.
Nubwo uyu mukinnyi yabangamiwe, ntabwo byamubujije kwitwara neza ku mukino wakurikiyeho wabahuje na Madagascar, dore ko ari we watanze imipira yavuyemo amanota, akanambura imipira abo bahanganye bigatuma begukana intsinzi y’amanota 99-66.
Jean-Jacques Boissy yavuye muri REG BBC yo mu Rwanda ajya muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya anayifasha kwegukana Basketball Africa League (BAL 2025) mbere yo kujya muri Windy City Bulls.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!