Uyu Mukino wa Gatanu w’iya Nyuma ya NBA wakinwe nyuma y’uko Dallas Mavericks yari yatsinze uwa Kane wabaye ku wa Gatandatu ndetse iyo iwutsindwa yari gutahita itakaza igikombe hakiri kare. Nta yindi kipe yo muri NBA yigeze itsindwa imikino itatu ibanza, ngo iyikuremo ndetse itware igikombe.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, Mavericks ntiyorohewe n’abarimo Jayson Tatum wigaragaje muri uyu mukino kuko yatsinze amanota 31, atanga imipira 11 kuri bagenzi be bakinana muri Boston Celtics yagaragaje ubushobozi buri hejuru uyu mwaka.
Tatum yasamye kandi imipira umunani yavuye ku nkangara mu gihe Jaylen Brown yongeyemo amanota 21, akanatanga imipira itandatu ku ruhande rwa Boston yizihizaga isabukuru y’imyaka 16 yari ishize kuva yegukanye igikombe iheruka.
Celtics yahigitse Los Angeles Lakers mu Mikino ya Nyuma ya 2008, ndetse aya makipe yombi yanganya ibikombe 17 bya NBA, ari yo amaze kwegukana byinshi kugeza ku mugoroba wo ku wa Mbere.
Boston Celtics yari hejuru kuri uyu wa Kabiri kuko yatsinze agace ka mbere ku manota 28-18, itsinda n’aka kabiri ku manota 39-28.
Abarimo Luka Dončić watsinze amanota 28 na Kyrie Irving watsinze amanota 15, bafashije Dallas Mavericks gutsinda agace ka gatatu n’aka kane ku kinyuranyo cy’inota rimwe (19-21, 20-21).
Umukinnyi mwiza (MVP) w’iyi Mikino ya Nyuma yabaye Jaylen Brown mu gihe abenshi bari biteze ko aba Jayson Tatum bakinana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!