00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bralirwa na FERWABA byongereye amasezerano agera ku myaka ine

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 March 2026 saa 10:04
Yasuwe :

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo cya “Cheetah Energy’’, rwongereye amasezerano y’imyaka ine n’Ishyirahamwe rya Basketball (FERWABA).

Aya masezerano yasinyiwe muri BK Arena ku wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe 2026.

Biteganyijwe ko azageza mu 2029, aho buri mwaka Bralirwa izajya iha FERWABA miliyoni 175 Frw.

Agaruka kuri iyi mikoranire, Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Ethel Emma-Uche, yavuze ko yizeye ko izafasha Basketball gukomeza gutera imbere byagutse.

Ati “Twishimiye kongera amasezerano na FERWABA bigaragaza ubushatse bwo gukomeza guteza imbere Basketball. Twizeye ko iyi mikoranire izafasha Basketball gukomeza gutera imbere, cyane ko siporo ifite umumaro munini mu kunga no gufasha abaturage kwidagadura.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri FERWABA, Gahuranyi François Régis, yagaragaje ko aya masezerano azagira uruhare runini mu guteza uyu mukino imbere.

Ati “Aya masezerano azafasha cyane Shampiyona zacu ndetse no gutegura amarushanwa atandukanye yo kuzamura impano z’abakiri bato. Twishimiye kongera amafaranga kuko uko ikipe yiteguraga mu 2022 bitandukanye cyane ni uko bimeze ubu.”

Amafaranga yatanzwe na Bralirwa azashyirwa mu iterambere rya Basketball muri rusange mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri.

Impande zombi zatangiye imikoranire mu 2022 ubwo zasinyaga amasezerano y’imyaka itatu yari afite agaciro ka miliyoni 240 Frw.

Impande zombi zishyira umukono ku masezerano
Aya masezerano afite azamara imyaka ine
Bralirwa yongereye amasezerano na FERWABA binyuze mu kinyobwa cyayo cya Cheetah Energy Drink
Umuyobozi Nshingwabikorwa muri FERWABA, Gahuranyi François Régis, yavuze ko aya masezerano azafasha mu iterambere rya Basketball
Ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye muri BK Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages