Uyu mubyeyi ni umwe mu bagize Ikipe ya Rulindo Basketball yatsinzwe na Musanze amanota 57 kuri 18 bityo ikazahatanira umwanya wa gatatu na Rutsiro yatsinzwe na Kamonyi.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Mukamutana yagarutse ku cyo siporo imaze mu buzima bwe ndetse n’icyo akundira imikino ya Umurenge Kagame Cup.
Yagize ati “Nakunze siporo ndi muto mfite imyaka 16 hamwe na basaza banjye ariko njye nahisemo Basketball kuko narimfite ingufu kandi numvaga imbereye.”
Yakomeje avuga ko yanakinnye muri Shampiyona mu 1974 aho yari Kapiteni w’Ikipe yitwaga Masasu.
Ati “Twakiniraga ikipe yitwa Masasu twari dufite Shampiyona mu 1974. Ni ho natangiriye gukina ndetse nza no kuba kapiteni kuko nayikiniye imyaka itandatu.”
Mukamutana ni umubyeyi w’abakinnyi bamenyekanye muri ruhago nka Twagizimana Fabrice uzwi nka Ndikukazi wamamaye muri Police FC.
Ati “Twagizimana Fabrice uzwi nka Ndikukazi wakinnye muri Police FC, Twagizimana Gildas yakinnye mu bato ba Rayon Sports ndetse na Twagizimana Regis wakinnye muri Mukura na Gicumbi bose nabigishaga gukunda siporo ariko ikindi duturiye ikibuga bityo bikoroha.”
Yakomeje avuga ko siporo imufasha kubana neza n’indwara zidakira afite nk’umuvuduko w’amaraso n’izindi.
Ati “Ndwaye umuvuduko w’amaraso imyaka 13 nkagira na Asthma ariko siporo yatumye ntagorwa cyane. Ngira inama urubyiruko gutangira gukora siporo hakiri kare kuko izo ndwara zitazabageraho.”
Mukamutana yasoje avuga ko amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yaziye igihe kuko uretse gufasha abaturage gukora siporo banaboneraho gusabana.
Ati “Umurenge Kagame Cup waranshimishije cyane kuko ni irushanwa rituma ingeri zose duhura. Burya mu mikino abantu barasabana, bakaganira, bagakundana nta cyiza nko guhurira mu mikino.”
Muri rusange, Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije kwimakaza imiyoborere myiza, akinwa guhera ku rwego rw’umurenge mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Amagare, Kubuguza (Igisoro), Gusiganwa ku maguru, Gusimbuka Urukiramende ndetse na Sitball.
Umurenge Kagame Cup y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 y’imiyoborere ishyira umuturage ku isonga”. Iyi nsanganyamatsiko yatoranyijwe mu rwego rwo kugaragaza uruhare imiyoborere myiza igira mu iterambere ry’ u Rwanda, no gutanga ubutumwa ku baturage ko bakwiye gukomeza kugira uruhare mu gusigasira ibyo igihugu cyagezeho mu nzego zose kibikesha imiyoborere myiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!