Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Kanama 2026, ni bwo Knicks yabonye intsinzi iyigoye, dore ko yatabawe n’abarimo Jalen Brunson wabaye umukinnyi w’irushanwa (MVP).
Benshi mu bakunzi b’iyi kipe ntibayizi yegukana Igikombe cya Shampiyona ya NBA, kuko igiheruka mu myaka 53 ishizi.
Mu bagaragaje kwishimira iyi ntsinzi bidasanzwe harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, washimiye abakinnyi berekanye urwego rwiza.
Ati “Mwishyuke New York Knicks kubera ko mwegukanye Igikombe cy’imikino ya nyuma ya NBA 2026. Bakinnye umukino mwiza wa Basketball.”
Ubu butumwa yatanze yifashishije urubuga nkoranyambaga ewa X, yasubijwe n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, wagize ati “Twishimiye kukubara nk’umufana ukomeye wa Basketball.”
Muri Werurwe 2026, Gen Muhoozi Kainerugaba yagiranye ibiganiro na Clare Akamanzi bigamije guteza imbere umukino wa Basketball muri Uganda.
Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere Basketball muri Uganda ndetse ikajya ku rwego rw’ababigize umwuga.
Clare Akamanzi yagaragarije Gen Muhoozi gahunda zitandukanye NBA Africa ifite ku mugabane wa Afurika, zirimo n’ijyanye no gukorana na Guverinoma za Afurika n’abikorera mu kubaka ubukungu bushingiye ku mukino wa Basketball.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!