Perezida Paul Kagame yitabiriye igikorwa cyo gutaha Ikibuga cya Club Rafiki cyavuguruwe, yizeza ko Guverinoma y’u Rwanda igiye kongera imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bya siporo bimeze nkacyo.
Iki kibuga giherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali cyatashywe ku wa 21 Gicurasi 2022. Ni nyuma y’ibikorwa byagikozweho birimo kuvugurura urwambariro, amarangi yacyo, guhindura ‘panier’ n’ibindi.
Ku nshuro ya mbere, cyatangiye kuvugururwa nyuma y’isezerano ryatanzwe mu 2015 ubwo abatangije Giants of Africa basuraga u Rwanda, bakajya guhura n’abana bakinira Basketball kuri Club Rafiki.
Giants of Africa ni umuryango washinzwe mu 2003 n’Umunya-Nigeria Masai Ujiri uyobora Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada. Yari agamije guteza imbere Basketball mu Banyafurika bakiri bato. Yawutekerejeho nyuma yo kubona ko badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye bitewe n’uko batagera ku bikorwaremezo bituma berekana impano bifitemo.
Icyiciro cya mbere cyo kuvugurura Club Rafiki cyatashywe ku mugaragaro ku wa 8 Kanama 2017, ariko hakomeza ibikorwa bimwe na bimwe byo gukomeza kubungabunga iki kibuga.
Perezida Kagame ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutaha Ikibuga cya Club Rafiki kivuguruye, yashimye Masai Ujiri ku musanzu wo mu gushyiraho ahantu hatorezwa urubyiruko n’abana bato.
Yagize ati “Birashimishije kugaruka hano nyuma y’igihe kirekire. Ubwo tuhaheruka, byashoboka ko bamwe muri aba bana bari bataravuka, hari n’abari bafite umwaka. Ni byiza kubona bakura, n’aha haguka.’’
“[Masai Ujiri] Warakoze ku mbaraga washyize hano. Nkwijeje ko njye ubwanjye na Guverinoma hari icyo tuzongeraho; bikaba byanarenga aha bikagera mu tundi duce. Hari icyo tuzakora.’’
Yavuze ko Masai yakoze neza gutanga urugero rwiza rw’ibikwiye gukorwa. Ati “Aha turavuga by’umwihariko kuri Basketball, impano zihari, imbaraga zihari, turashaka kuzireba, zigakura kuva mu buto. Muri uru rugero rw’ibyo dukwiye kwitega, gukurira hano no gukoresha iki kibuga. Ibyiza biri imbere, turi kubikoraho.’’
Perezida Kagame yijeje ko Guverinoma y'u Rwanda igiye gushyira imbaraga mu kongera ibikorwaremezo bya Siporo mu Mujyi wa Kigali
Masai Ujiri yashimiye inzego zitandukanye zigira uruhare mu iterambere rya siporo by’umwihariko ifite imizi mu bato.
Yagize ati “Ndashimira mwe urubyiruko. Ndashimira u Rwanda, rwabaye igihugu kuri benshi. Aha hantu turi hafite amateka yihariye muri siporo.’’
Yasobanuye ko Giants of Africa yashinze, yafashe icyemezo cyo kuvugurura kuri Club Rafiki nyuma yo kujya kuhakinira bagasanga hameze nabi.
Yagize ati “Hari ahantu hameze nabi, ubu habaye ahadasanzwe kuri twese. Ndashimira uru rubyiruko rwatumye tuza hano. Twizera ko tuzakomeza gutera imbere ku Mugabane wa Afurika.’’
Kuri Club Rafiki hitoreza abana bari hagati y’imyaka 8-14 n’urubyiruko rufite urukundo rwa Basketball.
Perezida wa Club Rafiki, Stephanie Alamba, yavuze ko kuva iki kibuga cyatangira kubakwa, cyatanze umusanzu mu iterambere ry’impano z’abato.
Ati “Kuvugurura ikibuga bizadufasha kureba kure no kuzamura urubyiruko mu marushanwa akomeye arimo BAL no muri NBA.’’
Yijeje ko ikibuga kizakomeza gufatwa neza no kubungabungwa kugira ngo kirusheho kugirira benshi akamaro.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yashimangiye ko Leta izakomeza gukorana na Giants of Africa.
Ati “Giants of Africa imaze igihe ikorana na Leta y’u Rwanda. Ni igihe cyiza cyo kubakira ku hahise no gukomeza kwiteza imbere. Uyu munsi turishimira ubucuti n’umuhate wa Giants of Africa mu kubaka siporo muri rusange.’’
“Amahitamo yanyu yo kuvugurura Club Rafiki avuze byinshi cyane. Aha hazakomeza kuba igicumbi n’irerero ry’abana mu mukino wa Basketball.”
Igikorwa cyo gutaha Ikibuga kivuguruye cya Club Rafiki cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abazwi muri Basketball nka Perezida wa Basketball Africa League, BAL, Amadou Gallo Fall n’Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams n’abandi. Cyarimo n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abikorera n’abahagarariye imiryango idaharanira inyungu.
Ikibuga cya Club Rafiki gifite amateka akomeye muri Basketball y’u Rwanda. Ni cyo Espoir BBC yitorezaho, ikanacyakiriraho imikino ya Shampiyona.
Kuri ubu muri Club Rafiki harimo ibibuga bibiri bya Basketball, hari gutorezwa abana n’urubyiruko 50 binyuze muri gahunda ya Giants of Africa, igamije kubatoza no kubakundisha uyu mukino.
Abana 50 ni bo bari gutorezwa muri Club Rafiki binyuze muri gahunda yatangijwe na Giants of AfricaUrurbyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rwashyiriweho ahantu harufasha kwitoreza umukino wa BasketballKureba ikibuga ubona ko giteye amabengezaIki kibuga cyavuguruwe bigizwemo uruhare na Giants of AfricaMasai Ujiri yashimiye inzego zitandukanye zigira uruhare mu iterambere rya siporo ihereye mu bakibyirukaMinisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yashimangiye ko imikoranire ya Leta na Giants of Africa yitezweho umusaruroUmuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams, yavuze ko gutaha iki kibuga ari intambwe ikomeye mu iterambere rya Basketball muri AfurikaPerezida wa Basketball Africa League, BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko bishimishije kubona abana bato berekana urukundo bafitiye umukinoUhereye ibumoso: Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Perezida wa Club Rafiki, Stephanie Alamba; Perezida wa Basketball Africa League, BAL, Amadou Gallo Fall; Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams na Perezida wa Toronto Raptors, Masai UjiriClub Rafiki yatangiye kuvugurura nyuma y'isezerano ryatanzwe na Masai Ujiri mu 2015Perezida wa Club Rafiki, Stephanie Alamba, yijeje ko ikibuga kizakomeza kubungwabungwa nezaMinisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga muri Canada, Harjit Singh Sajjan, uri mu ruzinduko mu Rwanda na we yitabiriye iki gikorwaAbayobozi bakuru barimo Masai Ujiri (iburyo) na Amadou Fall ubwo bakataga 'ribbon' mu gutaha iki kibuga ku mugaragaroByari ibyishimo nyuma yo gufungura iki kibuga cyanyuzeho benshi mu bafite amazina muri Basketball y'u RwandaUrban Dance yasusurukije abitabiriye iki gikorwa binyuze mu mbyino zigezwehoMinisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yahuje urugwiro n'umwe mu bana bari muri iki gikorwaMinisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary (iburyo) bari bafite akanyamuneza ko kwicarana n'abana batoUmunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, na we yitabiriye iki gikorwaAbana batozwa Basketball bafite abatoza babifitiye ubumenyi buhagijeAbana b'abakobwa na bo baritinyutse, bajya gukina BasketballAbatoza b'abana bo muri Club Rafiki bajya inama mbere yo gutangira kubaha imyitozoUmusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga Salima na we yitabiriye iki gikorwaPerezida Kagame ubwo yageraga kuri Club Rafiki yakiriwe n'abarimo Masai Ujiri watangije Giants of AfricaPerezida Kagame yitabiriye iki gikorwa ari kumwe na Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga muri Canada, Harjit Singh Sajjan (ibumoso), Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors n'Umuyobozi wa NBA Africa, Victor WilliamsPerezida Kagame yabwiye abana n'urubyiruko batorezwa kuri Club Rafiki ko impano zabo zihanzwe amaso mu iterambere rya BasketballPerezida Kagame yateye aninjiza umupira mu gakangara mu kwerekera abakiri bato uko bakwiye kwitwaraImipira myinshi yateye, yayinjije neza mu gakangaraPerezida Kagame ubwo yadundaga umupira mbere yo kuwutereka neza muri 'panier'Masai Ujiri washinze Giants of Africa yinjiza umupira neza mu gakangaraPerezida Kagame yari afite akanyamunezaPerezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe na Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga muri Canada, Harjit Singh Sajjan (ibumoso), Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams na Masai Ujiri uyobora Toronto RaptorsPerezida Kagame aganira na Masai Ujiri uyobora Toronto RaptorsMasai Ujiri ni we wayoboraga Perezida Kagame aho ari bukinirePerezida Kagame yerekanye impano ye mu gukina basketballPerezida Kagame yakoraga umwitozo umeze kimwe n'uw'abana batorezwa muri Club RafikiAdunda umupira agerageza gucenga uwari umusatiriye mbere yo gutsindaPerezida Kagame mbere yo gutera umupira mu gakangara yabanzaga akawitegereza nezaAho yari atangiye kuwunyuza inyuma ye asa n'uwuzengurutsa nk'uko abo bana b'abakobwa bari kubikoraIki gikorwa cyitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi mu nzego nkuru za Leta n'abandiPerezida Kagame yasuhuje abana bato bari muri iki gikorwa, urugwiro rwe rwongera gusembura ibyiyumviro bya benshiIkibuga cya Club Rafiki cyaravuguruwe, ubu giteye amabengezaMu mfuruka za Club Rafiki hose harasanzwe, hongererwa ubwizaMu byavuguruwe harimo n'urwambariro rugezwehoIntebe zo kwicaraho zihari ku bwinshiNg'icyo Ikibuga cya Basketball muri Club Rafiki nshyaNa 'panier' n'inshundura zazo ni bishyaKuri ubu muri Club Rafiki hateye amabengezaUkigera kuri Club Rafiki ahabwa ikaze n'aya magambo ari ku nkomanyizo z'umuryango winjira ahari ikibuga cya Basketball
Ibitekerezo 0