Mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19, ninako inzego zitandukanye zifata ingamba zikomeye zo kurwanya iki cyorezo gikomeje kujyana ubuzima bw’abatari bake.
No mu gice cy’imikino hakomeje gufatwa ingamba zikomeye, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’ababarizwa mu gice cy’imikino itandukanye.
Biciye mu Itangazo ryagenewe abanyamakuru, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’, ryatangaje ko shampiyona yabaye isubitswe kubera ubwiyongere bwa Covid-19.
Rigira riti “FERWABA yishimiye gutangaza isubikwa rya shampiyona, kugeza igihe hazatangazwa na Guverinoma y’u Rwanda izindi ngamba zo kurwanya Covid-19 zikurikira izo ku wa 29 Kamena 2021.”
Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe buvuga kandi ko bwafashe iki cyemezo mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bafite aho bahuriye n’amakipe.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FERWABA, Landry Jabo asobanura impamvu yo gufata iki cyemezo, yagize ati "Twafashe iki cyemezo ku bw’ubuzima bw’abantu mbere na mbere. Ni mu nyungu za buri wese kuzana shampiyona hagendewe ku mabwiriza ya Guverinoma.”
Iri tangazo riza ryiyongera ku butumwa bwaciye kuri Email FERWABA yoherereje abayobozi b’amakipe yose, bubabwira impamvu yashingiweho hafatwa icyemezo cyo guhagarika shampiyona n’inzira bizacamo ngo yongere isubukurwe.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball yari yatangiye ku wa 19 Kamena 2021. Tariki ya 28 Kamena 2021 nibwo hari bukinwe imikino y’umunsi wa cumi w’iyi shampiyona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!