00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAL 2026: Habuze gato ngo Craig Randal II wabaye MVP azinukwe Basketball

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 June 2026 saa 08:18
Yasuwe :

Leonard Craig Randall II ukinira RSSB Tigers BBC wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2026), MVP, yavuze ko ari irushanwa ryamugaruriye icyizere nyuma y’uko mu mezi atatu ashize yari agiye guhagarika gukina Basketball.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026, ni bwo muri BK Arena handikiwe amateka adasanzwe, aho RSSB Tigers BBC yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatandatu.

Umwe mu bakinnyi bafashije RSSB Tigers kwitwara neza ni Leonard Craig Randall II, wahise anatorwa nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa wahize abandi mu irushanwa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gukora amateka, yavuze ko ari ibintu yari yaratekereje nyuma yo gushaka kuzinukwa uyu mukino.

Ati “Ndashimira Imana kuko iyo itaba yo ntabwo nari kuba ndi hano. Sinari kuhaba kandi ntashyigikiwe n’umuryango wanjye, urimo data, umugore wanjye, mama wanjye, umuvandimwe wanjye n’abana banjye basigaye mu rugo. Mbonye byose kuri njye. Mu mezi atatu ashize, habuze gato nari mpagaritse Basketball, icyo gihe sinifuzaga kongera kuyikina habe na rimwe.”

“Ariko mvugishije ukuri, sindi umuntu woroshye n’umugore wanjye arabizi, ariko iyo bigeze kuri Basketball ntanga byose mfite. Buri gihe nabwiraga Perezida wacu ko tuzakora amateka, kandi sinari kuza muri iki kiganiro nta gikombe mfite.”

Ubwo yatangiraga gukina nk’uwabigize umwuga mu 2020, yashatse kujya muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), ariko ntibyamukundira kuko nta kipe yamutoranyije.

Mu 2021 ni bwo yabonye ikipe ya Long Island Nets ishamikiye kuri Brooklyn Nets yo muri NBA, ariko yo ikaba ikina muri Shampiyona yo kuzamura impano ya ‘G-League’.

Mu 2022 yahise atorwa nk’umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi muri iyo shampiyona, bituma abona amahirwe yo gukina muri NBA Summer League y’icyo gihe akinira Portland Trail Blazers.

Kunyura mu makipe menshi ariko atazamuka muri NBA byatumye yitakariza icyizere, afata icyemezo cyo kwemera gukinira APR BBC yiteguraga BAL 2026 nk’amahirwe ye ya nyuma mu buzima, dore ko icyo gihe yari yanze ko se amujyana mu makipe yo mu Bushinwa.

APR BBC isimbujwe RSSB Tigers muri BAL 2026, uyu ni umwe mu bakinnye bayikomerejemo, bajya kuyifasha ndetse biramuhira kugeza abaye umukinnyi mwiza mu irushanwa.

Muri iri rushanwa, Leonard Craig Randall II yatsinze amanota 144 wenyine, uyateranyije nta kipe yigeze iyabona mu mukino umwe. Yatanze imipira 15 ivamo andi manota, akora ‘rebound’ 11.

Iri rushanwa risize ashyizeho agahigo ko gutsinda amanota menshi mu mukino umwe wa BAL, aho yatsinze amanota 54 n’atatu yatsinze inshuro 11, mu gihe kari gasanzwe gafitwe na Jo Lual-Acuil Jr watsinze 42 mu 2024.

Ni amateka yandikiye mu mukino w’amajonjora ya Kalahari Conference, batsinzemo Dar City yo muri Tanzania amanota 104-92.

Leonard Craig Randall II afite agahigo ko gutsinda amanota menshi mu mikino ari umwe
Umugore wa Craig Randall ukinira RSSB Tigers yaramushyigikiye
Mu mikino ya nyuma y'irushanwa rya BAL 2026, Craig Randal II yatsinze amanota 144
RSSB Tigers yegukanye BAL 2026
Leonard Craig Randall II yabaye umukinnyi mwiza wa BAL 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages