00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espoir yatsinze REG mu mukino usoza ibanza ya Shampiyona ya Basketball

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 April 2024 saa 09:01
Yasuwe :

Espoir BBC yatsinze REG BBC amanota 88-71, mu mukino usoza ibanza muri Shampiyona ya Basketball wabaye ku wa Gatandatu, tariki 6 Mata 2024 muri Lycée de Kigali.

Uyu mukino watangiye ugenda gahoro amakipe yombi acungana cyane byatumaga amanota aba make.

Mu minota ya nyuma y’aka gace, amakipe yombi yatangiye gutsindana ari nako Niyonkuru Pascal uzwi nka Kaceka yatsindaga amanota atatu menshi.

Agace ka Mbere karangiye REG BBC iyoboye umukino n’amanota 21 kuri 19 ya Espoir.

Iyi kipe y’i Nyamirambo yasubiranye imbaraga zikomeye mu gace ka kabiri, Muhayumukiza Eric ayifasha kugabanya ikinyuranyo, amakipe yombi anganya amanota 24-24.

Ikishatse Hervé na Mukengerwa Benjamin batsindiraga Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu amanota menshi, ku rundi ruhande Ronald Nato nawe yabigenzaga uko.

Amakipe yombi yakomeje kwegerana cyane mu manota kuko ikinyuranyo kitarengaga amanota abiri. Igice cya Mbere cyarangiye REG BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 39 kuri 37 ya Espoir BBC.

Ikipe y’i Nyamirambo yakomeje gukina neza, Turatsinze Olivier akorerwaho amakosa menshi byatumye Antino Jackson yuzuza amakosa atanu asohorwa mu kibuga.

Espoir yongereye ikinyuranyo kigera mu manota 12 (53-41). REG yakomeje gukora amakosa menshi cyane no gutakaza imipira myinshi.

Agace ka gatatu karangiye Espoir BBC yigaranzuye REG iyobora umukino n’amanota 72 kuri 53.

Mu gace ka nyuma, umukino wakomeje mu mujyo warimo, ikipe y’i Nyamirambo ikomeza gutsinda amanota menshi cyane ibifashijwemo na Turatsinze. Umukino warangiye Espoir BBC yatsinze REG BBC amanota 88 kuri 71.

Turatsinze Olivier wa Espoir BBC yatsinze amanota 36, mu gihe Pitchou Manga ariwe watsinze menshi ku rundi ruhande (15).

Muri rusange, iyi mikino yarangiye Patriots yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 18, ikurikiwe na APR BBC ifite 17, REG ifite 15, Tigers iri ku mwanya wa kane n’amanota 14, inganya na Espoir BBC ya gatanu.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe mu ntangiriro za Gicurasi 2024

Pitchou Manga yatsinze amanota 15 muri uyu mukino
Muhizi Prince agerageza gutanga umupira
Ronald Nato ni umwe mu bakinnyi bagize umukino mwiza
Ronald Nato yatsinze amanota 23 muri uyu mukino
Turatsinze Olivier ahanganye na Niyonkuru Pascal
Perezida wa Espoir BBC, Rutagarama Fidele (wambaye icyatsi) akurikiranye umukino
Antino Jackson ahanganye na Turatsinze Olivier
Antino Jackson yagaragaza kutemera ibyemezo by'abasifuzi

Amafoto: Shema Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages