Ikipe y'u Rwanda yari imbere y'imbaga y'abafana bitabiriye uyu mukino ndetse no kureba ibirori byo gufungura irushanwa ku mugaragaro niyo yihariye umukino ndetse irusha Gabon mu duce twose uko ari tune.
Agace ka mbere u Rwanda rwagatsinze ku manota 24 ku icyenda ya Gabon, aka kabiri rugatsinda kuri 23, Gabon ifite 12.
Agace ka gatatu k'umukino u Rwanda nako rwagatsinze ku manota 25 kuri 22 ya Gabon ruza no gutsinda aka kane, umukino urangira u Rwanda rutsinze Gabon amanota 94 kuri 64.
Irushanwa ryatangiye kubera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu, aho imikino yose iri kubera muri Petit Stade i Remera ryagombaga kwitabirwa n'ibihugu 12 ariko Zimbabwe yamaze gutangaza ku munota wa nyuma ko itakitabiriye.
Imikino yakinwe yo mu itsinda B uko yagenze
– DR Congo 79- 61 Uganda
– Angola 66-56 Tunisia
– Mali 63-44 Cote d’Ivoire
Kuri uyu wa gatandatu, iyi mikino izakomeza ku buryo bukurikira:
Saa 11h: Gabon vs Algeria
Saa 1:30: Egypt vs Uganda
Saa 3:45: Benin vs Angola
Saa 6:00: Rwanda vs Ivory Coast
Saa 8:15: Tunisia vs DR Congo
Uko amakipe agabanyije mu matsinda
Itsinda A: U Rwanda, Algeria, Mali, Cote d’Ivoire, Gabon.
Itsinda B: Misiri, Tunisia, Benin, Angola, DR Congo na Uganda.




















Ibitekerezo 0