Ferwaba igaragaza ko abana n’abanyeshuri bafite amakarita y’ishuri bazajya bishyura amafaranga 500 y’u Rwanda, abakuru bakishyura 1000 Rwf.

Iri rushanwa rigomba gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 22 kugeza kuya 31 Nyakanga 2016 , kuri Petit Stade i Remera rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu 12 bya mbere ku mugabane wa Afurika mu mukino wa Basketball.

Umunyamabanga wa FERWABA, Richard Mutabazi yatangarije IGIHE ko mu rwego rwo korohereza abana n’abanyeshuri kuzareba iyi mikino, bahisemo kubagabanyiriza ibiciro kuko irushanwa ari iry’abakiri bato b’urungano rwabo.

Yagize ati “Kwinjira ni amafaranga 1000 Frw ku bantu bakuru ariko ku bana n’abanyeshuri bafite amakarita ni 500 Frw. Twagabanyije ibiciro tutirengagije urwego rwiza rw’iyi mikino ndetse n’amakipe y’ibihangange azayitabira, ariko ni ukuborohereza kuko ni urungano rwabo ruzaba rukina.”

Mutabazi avuga ko abazishyura bazajya bicara mu myanya yo hejuru gusa muri Petit stade bakareba imikino yose kuko imyanya yo hasi igenewe abanyacyubahiro, abayobozi, abatumirwa ndetse n’abashyitsi bazitabira iyi mikino.

Iri rushanwa rizamara iminsi 10, rizitabirwa n’ibihugu 12 birimo u Rwanda rwakiriye amarushanwa, Zimbabwe, Mali, Angola, Tuniziya, Algeria, Misiri, Côte d’Ivoire na Gabon byamaze kugera mu Rwanda ndetse na Benin , RD Congo, Uganda bigomba kuhagera uyu munsi.

Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18 yiteguye neza imikino y'igikombe cya Afurika
Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18 yiteguye neza imikino y'igikombe cya Afurika
Misiri ifite igikombe cya 2014 cyabereye muri Madagascar irahabwa amahirwe yo kongera kugitwara
Misiri ifite igikombe cya 2014 cyabereye muri Madagascar irahabwa amahirwe yo kongera kugitwara
Petit Stade guhera ku munsi w'ejo iraba ikinirwamo imikino Nyafurika y'abatarengeje imyaka 18 muri Basketball
Petit Stade guhera ku munsi w'ejo iraba ikinirwamo imikino Nyafurika y'abatarengeje imyaka 18 muri Basketball
Ibiciro byo kwinjira muri Petit Stade ahazabera imikino Nyafurika byagabanuwe
Ibiciro byo kwinjira muri Petit Stade ahazabera imikino Nyafurika byagabanuwe