Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025, ku munsi wa nyuma w’Iserukiramuco rya Giants of Africa ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma y’irya 2023.

Ibi bibuga byujuje 43 mu 100 bigomba kuzubakwa na Giants of Africa mu bihugu bitandukanye muri Afurika, byujuje kandi 10 uyu muryango umaze kubaka mu Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Masai Ujiri, umwe muri babiri bashinze Giants of Africa, Kawhi Leonard ukinira LA Clippers yo muri NBA na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

Hari kandi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball, Mugwiza Désiré ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri rya St Ignatius.

Masai Ujiri yashimye Kawhi Leonard bakoranye kuri uyu mushinga ndetse yagaragaje ko na Perezida Kagame amushyigikira.

Ati “Ndashimira cyane Kawhi twafatanyije. Twari kumwe twegukana NBA mu 2019. Iki ni igikorwa gikomeye cyane kuba tugeze ku kibuga cya 43. Rubyuriko, uru ni urugero rw’ibishoboka, mukomeze kugira inzozi zagutse.”

Kawhi Leonard yishimiye kugera muri Afurika ku nshuro ya mbere, asezeranya kuzagaruka agakorana umwiherero n’abana bigishwa Basketball.

Ati “Ndashimira cyane Masai. Biratangaje ukuntu mukunda imikino. Ni inshuro yanjye ya mbere muri Afurika ariko ntabwo ari iya nyuma, ubutaha tuzabana igihe kinini. Iri shuri ryanyibukije aho nanjye nize kuko twambaraga ubururu n’umuhondo.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye abanyeshuri bo muri St Ignatius n’urubyiruko rwo muri Kibagabaga kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Ati “Turashimira buri umwe wagize uruhare kugira ngo ibi bigerweho, by’umwihariko Masai na Kawhi. Twishimira cyane ko ibi bikorwa n’Abanyafurika ubwabo.”

Yakomeje agira ati “Rubyiruko mwiyizere, ntugasuzugure imbaraga zikurimo aho waba uturuka hose. Muzakoreshe iki kibuga neza mukibyaze umusaruro kuko ni amahirwe yo kudapfusha ubusa.”

Masai Ujiri ni umugabo w’imyaka 54 uvuka muri Nigeria, abinyujije mu mushinga we Giants of Africa (GOA), afasha abana bakiri bato bo muri Afurika gukura bakunda umukino wa Basketball.

Uyu mushinga wa GOA watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria gusa mu 2014 waguye ibikorwa utangira gukorera no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Ibi bibuga byujuje 10 Giants of Africa imaze kubaka mu Rwanda
Ibi bibuga byujuje 10 Giants of Africa imaze kubaka mu Rwanda
Giants of Africa imaze kubaka ibibuga 43 muri Afurika
Giants of Africa imaze kubaka ibibuga 43 muri Afurika
Abana batandukanye banigishwa Basketball
Abana batandukanye banigishwa Basketball
Masai Ujiri uri mu bashinze Giants of Africa yashimye Perezida Kagame umushyigikira
Masai Ujiri uri mu bashinze Giants of Africa yashimye Perezida Kagame umushyigikira
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ibi bibuga
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ibi bibuga
Kawhi Leonard yatunguwe n'urukundo Abanyarwanda bakunda imikino
Kawhi Leonard yatunguwe n'urukundo Abanyarwanda bakunda imikino
Ubuyobozi bwa St Ignatius bwishimiye ibibuga bahawe
Ubuyobozi bwa St Ignatius bwishimiye ibibuga bahawe
Kawhi yandika ikimenyetso ko yatashye iki kibuga
Kawhi yandika ikimenyetso ko yatashye iki kibuga
Kawhi Leonard yasize ikimenyetso kuri iki kibuga
Kawhi Leonard yasize ikimenyetso kuri iki kibuga
Kawhi yari kumwe n'umuryango we
Kawhi yari kumwe n'umuryango we

Amafoto: RUSA Prince