00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Green Hills Academy na ADEGI Gituza begukanye ibikombe muri shampiyona yatewe inkunga na NBA (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 14 October 2018 saa 09:58
Yasuwe :

Shampiyona y’abana batarengeje imyaka 15 yateguwe na FERWABA ku bufatanye na NBA, yegukanywe na Green Hills Academy iyobowe na Sano Rutatika Dick, ugiye kujya gukina muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Basketball (NBA) ikomeje gushaka impano z’abakinnyi b’uyu mukino mu bice bitandukanye by’Isi, binyuze mu gutangiza shampiyona z’abana batarengeje imyaka 15.

U Rwanda rwabaye igihugu cya 12 muri Afurika NBA itangijemo shampiyona y’abato muri uyu mwaka, nyuma ya Cameroun, Côte d’Ivoire, Nigeria, Kenya, Maroc, Mozambique, Nigeria, Sénégal, Afurikay’Epfo, Tanzania na Uganda.

Iyi shampiyona y’abana yatangiye muri Gicurasi ihuza amakipe y’amashuri 30 y’abakobwa na 30 y’abahungu, batangira bakina mu gice cy’Iburengerazuba (Western Conferences) n’icy’Iburasirazuba (Eastern Conferences).

Junior NBA Rwanda League yasojwe kuri uyu wa Gatandatu hakinwa imikino ibiri; mu bakobwa umukino wa nyuma uguza Collège ADEGI Gituza na ISF Nyamasheke naho mu bahungu umukino wa nyuma uhuza Green Hills Academy na SonRise High School ry’i Musanze.

Mu bakobwa igikombe cyegukanywe na ADEGI Gituza yatsinze ISF Nyamasheke amanota 50-40 mu mukino wihariwe na ADEGI kubera ubuhanga bw’abakinnyi bayo barimo Nyiramugisha Hope, umukobwa w’imyaka 15 watsinze amanota 21 muri uyu mukino, binamuhesha kuba umukinnyi wahize abandi bakobwa muri iri rushanwa.

Mu bahungu igikombe cyegukanywe na Green Hills Academy yatsinze SonRise High School amanota 52-28, harimo amanota 19 yatsinzwe n’umukinnyi umwe, Sano Rutatika Dick w’imyaka 14, wakinnye iri rushanwa akubutse mu igeragezwa muri Sénégal.
Uyu Sano yari mu bana 24 batoranyijwe muri Afurika yose ngo batoranywemo abazajya muri NBA Academy yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyijwe ko nyuma yo kwitwara neza muri iyi mikino, Sano Rutatika Dick azafata indege imwerekeza muri Kaminuza ya Alabama y’Amajyepfo, aho yatsindiye umwanya wo kwiga anakina Basketball.

Mu marira menshi, asezera kuri bagenzi be biganye muri Green Hills Academy, Sano yemeje ko yifuza gukora cyane akaba umukinnyi wa mbere w’umunyarwanda unakinira u Rwanda ukinnye muri NBA, shampiyona ya mbere ikomeye ku Isi.

Ati "Ntabwo byoroshye ariko mfite icyizere cyo kuzagera kure hashoboka kuko ndacyari muto. Ndashimira buri umwe wagize uruhare ngo ngere kuri uru rwego, abayobozi b’ishuri ryanjye, abatoza bantoje na bagenzi banjye dukinana. Ndifuza kubahesha ishema mba umunyarwanda wa mbere ukinnye muri NBA."

Iyi mikino yabereye kuri Petit Stade Amahoro yitabiriwe n’abayobozi barimo abashinzwe imikino mu Rwanda n’abandi nk’umuyobozi wa NBA Africa, Amadou Gallo Fall.

Iyi mikino yasusurukijwe n'itsinda ry'abakina Freestyle Basketball Dunks ryavuye muri USA
Abakinnyi bagize umwanya wo kwerekana impano zabo mu gushyira umupira mu gakangara
Abantu benshi bari bahanze amaso ubuhanga bwerekanwaga muri Basketball
Abakinnyi ba SonRise School yambaye ubururu ntabwo bari bafite igihagararo gikanganye
Abakinnyi batwaye ibikombe banahawe impeta z'ishimwe na NBA
Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda bakina muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Manzi Dan Sorozo na Rwabigwi Adonis bari baje kureba barumuna babo
Abana ba SonRise School byabasabaga gusimbuka cyane ariko uburebure bw'abana ba Green Hills bwaboroherezaga akazi bakabahagarika
Abeza kurusha abandi bazabona amahirwe yo gushakirwa amashuri hanze y'u Rwanda, yateza imbere impano yabo
Abitabiriye iyi mikino bari baryohewe
Imikino yasojwe n'umuhanzi Bruce Melody washimishije abayitabiriye
Petit Stade yari yuzuye abafana
Byari ibyishimo bisendereye ku begukanye ibikombe
Ibi bigo by'amashuri byari byazanye n'abafana benshi
Abafana ba Green Hills bari benshi cyane ko iri shuri ribarizwa mu Muji wa Kigali
DJ Makeda Mahadeo n'umugabo we nabo bari bahari
Byari ibirori bidasanzwe
Bashimishije abafana nubwo bakiri bato
ADEGI Gituza niyo yegukanye igikombe mu bakobwa
Umuyobozi wa NBA Africa Amadou Gallo Fall ashyikiriza igikombe Green Hills
Wari umukino unogeye ijisho
ISF Nyamasheke yabaye iya kabiri mu bakobwa
ISF Nyamasheke (yambaye umweru) yari ifite abana bakinisha imbaraga ariko gutsinda umukino biranga
Itsinda 'Active' bari mu basusurukije abitabiriye iyi mikino mu ndirimbo zabo zitandukanye
Junior NBA Rwanda League 2018 yasojwe mu Rwanda
Mu marira menshi, Sano yasezeye kuri bagenzi be
Nyuma yo guhesha ishuri rye intsinzi, Sano Rutatika Dick agiye guhita yerekeza muri University of South Alabama
Perezida wa FERWABA Mugwiza aganira n'umuyobozi wa NBA Africa, Amadou Gallo Fall wari kumwe n'Umunyamabanga muri MINISPOC Ntigengwa John
Sano Rutatika Dick (ufite umupira) yagoye cyane abana ba SonRise School
Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempiki mu Rwanda ari mu bakurikiranye iyi mikino
SonRise School yabaye iya kabiri mu bahungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages