00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hifashishijwe umukino wa Wheelchair Basketball hizihizwa Imikino ya Commonwealth mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Blaise Mukwende Nziza
Kuya 17 March 2022 saa 12:14
Yasuwe :

U Rwanda rwizihije “Commonwealth Games’’ binyuze mu mikino itandukanye irimo uwa Wheelchair Basketball wahuje amakipe ane arimo Inganizi, Ingeri, Indashyikirwa n’Indangamirwa.

Imikino ya Commonwealth yizihijwe ku wa Gatatu, tariki 16 Werurwe 2022, mu gikorwa cyabereye mu nzu y’imikino ya NPC iruhande rwa Petit Stade i Remera.

Irushanwa ryahuje amakipe ane muri Wheelchair Basketball ryegukanywe na Inganizi yahawe umudali wa zahabu n’imipira ibiri yo gukina mu gihe Indashyikirwa zatsindiye umwanya wa kabiri zihembwa imipira ibiri yo gukina, Indagamirwa ikinamo Meshak Rwampungu yasoje umwanya wa gatatu yahawe imidali ya bronze n’umupira. Ku mwanya wa kane haje Ingeri, yahawe umupira umwe.

Iyi mikino yakinwe ku nsanganyamatsiko igira iti “uguharanira kugera ku hazaza hahuriweho.”

Wheelchair Basketball ni umukino umeze nka Basketball isanzwe, ukinwa n’abakinnyi batanu kuri buri ruhande, ariko itandukaniro rikaba ko wo ukinwa n’abafite ubumuga bicaye mu tugare.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwemejwe nk’umunyamuryango w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Umukino wa Basketball y’abafite ubumuga (Wheelchair Basketball).

Mu kwizihiza imikino ya Commonwealth hanabaye irushanwa ry’abakinnyi ku giti cyabo aho bagaragaje ubumenyi bifitemo mu bizwi nka ‘Skills Challenge.’

Mutabazi Joseph ni we waryegukanye, akurikirwa na Muhirwa Hashim mu gihe Habamenshi Jean Claude yabaye uwa gatatu.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Adam Drury wari uhagarariye Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda; Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Théogène na Visi Perezida wa Kabiri w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Wheelchair Basketball, Iriza Dinah.

Mu butumwa bwe, Adam Drury yashimye ko iki gikorwa cyahuriranye n’imyiteguro irimbanyije y’Inama y’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM.

Iyi nama iteganyijwe kubera mu Rwanda mu cyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2022.

Yakomeje ati “Ni umunezero kubana namwe ndetse tukaba turi kwizihizanya Imikino ya Commonwealth hakinwa uyu mukino wa Wheelchair.”

Abayobozi mu Ishyirahamwe rya Wheelchair bashimye ko uyu mukino ari wo watoranyijwe mu yindi akaba ari wo ukinwa mu kwishimira iki gikorwa.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Théogène, yashimye abawuyobora, anizeza ko bazakomeza kuwushyigikira.

Yakomeje yizeza “abashinzwe umukino wa Wheelchair mu Rwanda ubufasha igihe cyose bazabukenera kuri NPC.”

Imikino ya Commonwealth yizihijwe mu gihe habura amezi ane kugira ngo itangire gukinirwa mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza.

Ni inshuro ya kane u Rwanda ruzaba rwitabiriye iyi mikino nyuma y’iyo mu 2010, 2014, 2016 na 2018.

Indagamirwa ikinamo Meshak Rwampungu yegukanye umwanya wa gatatu
Uyu mukino wahuje Indagamirwa (abambaye imyeru) n'Inganizi
Muri uyu mukino hatangwa akanya ko kuganira n'akaruhuko nk'uko bigenda mu yindi mikino
Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Théogène na Adam Drury wari uhagarariye Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda barebye iyi mikino
Buri kipe mu zakinnye Wheelchair Basketball yabaga igizwe n'abakobwa babiri n'abahungu babiri
Abatsinze bahawe imidali y'ishimwe
Adam Drury yashimye ko iki gikorwa cyahuriranye n’imyiteguro ya CHOGM iteganyijwe kubera muri Kigali muri Kamena 2022
Muri uyu mukino hatangwa akanya ko kuganira n'akaruhuko nk'uko bigenda mu yindi mikino
Visi Perezida wa Kabiri w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Wheelchair Basketball, Iriza Dinah, yashimye ko kuba uyu mukino waratoranyijwe ari iby'agaciro
Iyi mikino yarebwe n'abantu batandukanye barimo n'abahagarariye abafite ubumuga
Abatoza batandukanye barimo Moïse Mutokambali (iburyo) bakurikiranye iyi mikino na bo bahawe imidali y'ishimwe
Ikipe y'Ingeri yahembwe umupira umwe wo gukina
Amakipe yitwaye neza yahembwe ibirimo imipira
Adam Drury ageza ubutumwa bwe ku bitabiriye iki gikorwa
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages