Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 hateganyijwe undi mukino wo kwisobanura. Uyu mukino urabera muri Stecol Basketball Court i Masoro saa 20h00.
Uyu mukino wagombaga kuba tariki ya 31 Kanama 2022, ariko biza gutangazwa ko usubitswe kubera impamvu z’ikirere kitari kimeze neza.
APR yari yatsinzwe umukino wa mbere ku buryo bugaragara yagarutse mu mukino wa kabiri ikomeye ku buryo batakekaga, nyuma iza kurusha REG bigaragara. Mu mukino wa mbere APR yari yatsinzwe amanota 85 kuri 47.
Ku rundi ruhande Patriots yatsinze Tigers biyoroheye umukino wa kabiri, amanota 73-51 igera ku mukino wanyuma, itegereje izava hagati ya APR na REG.
Imikino ya nyuma izatangira tariki 7 Nzeri 2022 muri BK Arena. Ikipe izatsinda imikino itatu muri itanu ni yo izegukana igikombe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!