Ni imikino biteganyijwe ko izatangira tariki ya 24 Kanama 2021, isozwe tariki ya 5 Nzeri 2021. Izabera i Kigali muri Stade Arena.
Nkuko bigaragara muri iyi ngengabihe ya Afrobasket 2021, tariki ya 24 Kanama hateganyijwe imikino ine, aho u Rwanda ruzakina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola izakine n’ikipe izaba gatatu mu itsinda E, Tunisia izakine na Guinée, hanyuma Centrafrique ikine na Misiri kuri uyu munsi.
Tariki ya 25 Kanama, naho hateganyijwe imikino ine, aho Nigeria inahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe bitewe n’uko ubu iyoboye umugabane wa Afurika muri uyu mukino, izaba ikina na Mali, Côte d’Ivoire ikine na Kenya, hanyuma Senegal ikine n’ikipe izaba iya gatatu mu itsinda E, mu gihe Cameroun izaba ikina na Sudan y’Epfo ku iyi tariki.
Tariki ya 26 Kanama nabwo hateganyijwe imikino ine, u Rwanda ruzagaruka mu kibuga rucakirana na Angola nayo iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe, Ikipe izaba iya gatatu mu itsinda E izakine na Côte d’Ivoire, mu gihe Guinée izaba ikina na Centrafrique.
Tariki ya 27 Kanama hateganyijwe indi mikino ine, Kenya izaba igaruka mu kibuga icakirana na Nigeria y’ubukombe ku mugabane wa Afurika mu mukino wa Basketball, Mali ihure na Côte d’Ivoire, mu gihe Ikipe izaba iya gatatu mu itsinda E izaba icakirana na Cameroun.
Tariki ya 28 Kanama, hateganyijwe imikino irimo, u Rwanda ruzaba rugarutse mu mukino warwo wa gatatu, rukazakina n’ikipe izaba iya gatatu mu itsinda E, Tunisia yo izaba ikina na Centrafrique, mu gihe Côte d’Ivoire izaba icakirana na Angola hanyuma Misiri ihure na Guinée.
Tariki ya 29 Kanama, Nigeria izagaruka mu kibuga ihura na Côte d’Ivoire, Kenya na Mali nazo zihure, Senegal izaba iri gukina na Cameroun, mu gihe Sudan y’Epfo izaba itana mu mitwe n’ikipe izaba yabaye iya gatatu mu itsinda E.
Guhera tariki ya 30 Kanama, hazatangira gukinwa imikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya ¼ cy’irangiza, mu gihe tariki ya 01-02 Nzeri hazakinwa imikino ya ¼ cy‘irangiza ku makipe azaba yabonye iyo tike. Tariki ya 04 Nzeri hazakinwa imikino ya ½ cy’irangiza. Tariki ya 05 Nzeri hazakinwa umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu n‘umukino wa nyuma.
FIBA Afrobasket 2021 izabera mu Rwanda mu 2021 nyuma y’uko rutsinze Senegal, Côte d’Ivoire na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu matora yo gutoranya igihugu kizakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 30, aho riba nyuma y’imyaka ine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!