00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatanzwe ibihembo ku makipe yitwaye neza mu irushanwa rya Sebamed Basketball Festival

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 10 May 2017 saa 07:59
Yasuwe :

Hagamijwe gukomeza guteza imbere imikino mu rubyiruko, Sebamed Rwanda ishami ry’uruganda Sebapharama rwo mu Budage rukora ibikoresho by’ubwiza nk’amavuta , amasabune , imibavu n’ibindi ,ryateguye imikino ya Basketball yahuje abanyeshuri bo mu bigo bitanu mu mujyi wa Kigali.

Kuri ubu amakipe yitabiriye ni Green Hills Academy, Lycee de Kigali, Riviera High School, APE Rugunga na Lycée de Notre de Citeaux, hakaba harakinnye amakipe y’abakobwa n’abahungu.

Ni amarushanwa yatangiye tariki ya 6 arangira kuri 7 Gicurasi 2017, aho mu bahungu APE Rugunga yegukanye igikombe itsinze Green Hills Academy; mu bakobwa gitwarwa na Lycée de Kigali itsinze Lycée Notre Dame de Citeaux.

Ikipe yatsinze mu bakobwa no mu bahungu yashyikirijwe igikombe, ibahasha irimo amafaranga , umudali kuri buri mukinnyi wese ndetse buri mukinnyi ahabwa amavuta n’amasabune bya Sebamed.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Sebamed, Uwimana Yvonne, yatangaje ko bishimira umusaruro wa Sebamed Basketball Festival, dore ko urebye uko irushanwa ryagenze umwaka ushize, bigaragara ko urwego rw’imikinire rwazamutse mu bana.

Ati “Niba mwarakurikiye iry’ubushize mwabonye ko urwego rw’imikinire rwazamutse, ikaba ari yo mpamvu mbona intego yaragezweho. Twifuje gutera inkunga mu kuzamura imikino mu banyeshuri, iyo urebye aho imikino yari iri umwaka ushize ukabona n’aho igeze ubu biradushimisha.”

Yashimangiye ko nta kindi aya marushanwa aba agamije uretse guteza imbere imikino mu bana bakizamuka cyane cyane abakiri ku ntebe y’ishuri.

Muri ayo marushanwa hatowe umukinnyi witwaye neza haba mu bakobwa no mu bahungu; Nyamurangwa Bright wiga muri Green Hills Academy, ni we wabaye umukinnyi wahize abandi (Most Valuable Player) mu bahungu, naho Hope wo muri Lycée de Kigali aba ariwe uhiga abandi mu bakobwa. Buri wese yahawe amavuta ndetse n’amasabune bya sebamed.

Sebamed basketball festival yo muri 2016 yari yatwawe na n’ishuri rya APE Rugunga, ryahise rinasohokera u Rwanda mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ibasha kwegukana igikombe, ibyo na byo bikaba ari bimwe mu bishimisha ubuyobozi bwa Sebamed.

Ikipe y'abahungu ya APE Rugunga yegukanye igikombe muri Sebamed Basketball Festival
Ikipe y'abakobwa bo muri Lycée de Notre de Citeaux
Hope witwaye neza mu bakobwa; Miss Rwanda Iradukunda Elsa na Murangwa Bright wahembwe mu bahungu
Ikipe y'abahungu ya Green Hills Academy
Ifoto y'urwibutso ku bitabiriye irushanwa bakagera ku mikino ya nyuma
Bagize umwanya wo kwidagadura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages