Ni irushanwa rizaba rigizwe n’imikino ibiri mpuzamahanga aho uwa mbere uzakinirwa i Bujumbura tariki 2 Ukuboza mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki 9 Ukuboza 2023.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kane tariki 9 Ugushyingo 2023, Umuyobozi wa B&B Sports Agency, yavuze ko amakipe yemerewe abakinnyi 12 bazaba ari beza muri Shampiyona yayo ndetse ko hazakoreshwa abasifuzi mpuzamahanga kugira hirindwe icyateza kuyishimira ibyavuye mu mikino.
Abazaba bitabiriye iri rushanwa kandi bazasusurutswa n’amatorero gakondo kugira ngo himakazwe umuco hagati y’Ibihugu byombi.
Perezida wa Federa y’u Rwanda ya Basketball, FERWABA, Mugwiza Desire yavuze ko banejejwe cyane no gukorana na B&B Sports Agency ndetse yongeraho ko bakirana yombi uwo ari we wese ufite igikorwa cyo guteza imbere umukino wa Basketball.
Ati "Iki ni igikorwa cyongera imikino ku bakinnyi ba Basketball baba bari mu biruhuko. Ni akanyabugabo kuri Federasiyo kuko ni igikorwa ngarukamwaka ndetse kigiye guhuza Federasiyo z’ibihugu byombi u Rwanda n’u Burundi twirengagije za FIBA dusanzwe duhuriramo."
Mugwiza yongeyeho ko bifuza ko iki gikorwa kizaguka kikagirwa icy’akarere k’Uburasirazuba bwa Afurika kikazajya cyitabirwa n’ibihugu birenze u Rwanda n’u Burundi gusa.
Yagize ati" Ni abakinnyi 12 batoranyijwe mu beza nk’uko mwabyumvise ariko turifuza ko cyizaguka kikaba icya Afurika y’Iburasirazuba nka Zone 5 bizatuma irushanwa ryacu na Shampiyona izamuka cyane kuko buri wese abaza yifuza gukora mu beza n’ibihugu byombi."
Perezida wa FERWABA kandi yahishuye ko iki gikorwa umwaka utaha ku nshuro yacyo ya kabiri kizitabirwa n’icyiciro cy’abagore hanyuma nyuma y’imyaka itatu hazarebwe n’abandi bakongerwamo.
Perezida wa Federasiyo ya Basketball y’u Burundi, FEBABU, Manirakiza Jean Paul, yavuze ko banejejwe cyane no gutegura irushanwa ryerekana uhiga undi hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Yagize ati" B&B Sports Agency ifite kudufasha kumenyekanisha umukino wa Basketball hagati y’ibihugu byombi, bagiye kandi kudufasha kuzamura urwego rwa Shampiyona zacu kuko abakinnyi bazajya bakina Shampiyona bifuza kuza mu beza bazitabira iri rushanwa."
Manirakiza yavuze kandi ko iri rushanwa ryatangiye gukurura abandi bafatanyabikorwa ba za Federasiyo zo mu Karere bifuza kuryitabira mu rwego rwo guteza imbere Basketball mu bihugu byabo.
"Twifuza ko Basketball iba ururimi ruhuza abantu cyane cyane hano iwacu mu Karere k’Uburasirazuba bwa Afurika aho abikorera bazana ibikorwa byabo tukabamamariza bakamenyekana biciye mu irushanwa nk’iri."
Abeza 24 bamaze gutoranywa mu bihugu byombi aho hazatoranywamo 12 ku mpande zombi bazitabira iri rushanwa. Ku ruhande rw’u Rwanda Kapiteni w’Ikipe azaba ari Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira APR FC n’Ikipe y’Igihugu.
Amafoyo: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!