00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kepler BBC na Tigers zagaragaje ihangana: Ibyaranze imikino ibanza muri Shampiyona ya Basketball

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 April 2024 saa 02:57
Yasuwe :

Tariki 9 Gashyantare 2024 nibwo Shampiyona ya Basketball mu Rwanda yatangiye, hashakwa ikipe igomba gusimbura APR BBC yegukanye iy’umwaka ushize cyangwa ikayisubiza cyane ko ari imwe mu zihabwa amahirwe.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe mu byaranze amezi abiri ya mbere y’iyi mikino itari yoroshye yasize yerekanye isura itandukanye n’ishize.

Patriots BBC yatanze ubutumwa

Kimwe mu cyari giteye amatsiko mbere y’uko iyi shampiyona itangira, ni ukongera kubona Patriots BBC nyuma yo gusoza umwaka ushize yivumbuye ikanga gukina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Iyi kipe yiteguye bucece ndetse binagoye cyane kumenya amakuru yayo kugeza mu cyumweru cya nyuma ngo shampiyona itangire.

Benshi batekerezaga ko yasubiye inyuma ndetse uyu mwaka ushobora kuzayigora cyane. Icyakora, ibi yabihinyurije mu kibuga cyane ko yatsinze buri wese ndetse isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18.

Ubunararibonye bw’ubuyobozi bwayo bwayifashije kugura abakinnyi bake beza nka William Perry na Frank Kamdoh, kongeraho Umutoza Henry Mwinuka umenyereye iyi shampiyona cyane.

Patriots BBC itarahabwaga amahirwe yatanze ubutumwa

APR BBC ntiyamaze abakunzi bayo inyota

Ikipe y’Ingabo yari iyoboye andi makipe mu guhangwa amaso kubera ko ariyo ibitse Igikombe cya Shampiyona giheruka, by’umwihariko ikaba ariyo izahagararira igihugu muri BAL 2024.

Si ibyo gusa kuko yari yihariye n’amakuru menshi y’isoko ry’igura n’igurisha kubera abakinnyi yaguraga biganjemo abanyamahanga.

Iyi kipe yatangiye iyi mikino neza itsinda cyane ndetse ku kinyuranyo cy’amanota menshi. Icyakora ku mikino y’igipimo cyiza yatsinzwe na Patriots, itsinda REG BBC bigoranye cyane.

Nubwo yatsindaga imikino myinshi, abasesenguzi benshi ntibahwemaga kugaragaza ko iyi kipe igifite byinshi byo gukosora niba koko ishaka kuzandika amateka mashya muri BAL. Ikipe y’Ingabo yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 17.

APR BBC ntiyamaze inyota abafana bayo mu mikino ibanza

Kepler BBC na Tigers zagaragaje ihangana

Ni umwaka wa mbere ikipe ya Kepler BBC iri gukina shampiyona ariko yagaragaje urwego rwiza ndetse yatanze akazi ku makipe akomeye.

Iyi kipe ya kaminuza ni imwe mu zifite ubushobozi buyifasha kwibikaho abakinnyi beza bityo ikitwara neza muri rusange.

Iyi kipe yatanze ihangana rikomeye ku makipe yo mu gice cya kabiri cyane ko ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 13.

Indi kipe nziza muri iki gice kibanza cya shampiyona ni Tigers BBC, yagoye ibugugu ndetse ikanatsinda ayo bajya kuba mu rwego rumwe.

Iyi kipe yafashijwe cyane n’abakinnyi bamaze igihe muri iyi shampiyona nka Irutingabo Fiston, Nshizirungu Patrick na Ngabonziza Patrick. Hari kandi Francis Azolibe ndetse na Gatwang Diue.

Kepler BBC ni ikipe nshya iri kugaragaza imbaraga muri shampiyona ya Basketball
Tigers BBC ni imwe mu makipe yagaragaje urwego rwiza mu mikino ibanza ya shampiyona

Kigali Titans na Inspired Generation zifite byinshi byo gukosora

Ni umwaka wa kabiri, Kigali Titans iri gukina mu Cyiciro cya Mbere ariko uyu uhabanye cyane n’uwa mbere.

Iyi kipe iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma, nyamara umwaka ushize yari yasoje shampiyona iri ku wa gatanu, yaranatsinze amakipe akomeye nka Patriots BBC.

Iyi kipe yakozweho cyane n’ibibazo by’amikoro, aho ubuyobozi bwayo butangaza ko ari zimwe mu ngaruka z’umwaka ushize ubwo bashoraga amafaranga menshi.

Bukomeza butanga ihumure ku bakunzi bayo ko mu mikino yo kwishyura bazabona ikipe yabo isubira mu bihe byiza.

Ku rundi ruhande, ni umwaka wa mbere Inspired Generation iri gukina mu Cyiciro cya Mbere ariko biragarara ko ari ya mihini mishya itera amabavu.

Iyi kipe yasoje imikino ibanza nta mukino n’umwe itsinze, bityo ikaba iri ku mwanya wa nyuma n’amanota icyenda gusa. Nta gikozwe ishobora kuzisanga yasubiye mu Cyiciro cya kabiri.

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izatangira mu ntangiro za Gicurasi 2024.

Ibibazo by'amikoro byakoze cyane kuri Kigali Titans

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages