Buri gihe uko umwaka w’imikino muri NBA utangiye, abakunzi ba Basketball ku Isi baba bafite amatsiko menshi yo kureba uko amakipe bihebeye azitwara, abakinnyi bahagaze neza n’ibyo kwitega muri icyo gihe.
Golden State Warriors ni yo ibitse igikombe cya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yabigezeho muri Kamena 2022 nyuma yo gutsinda Botson Celtics imikino ine kuri ibiri.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu byitezwe muri uyu mwaka mushya w’imikino wa 2022/2023.
– LeBron James azakomeza gusatira agahigo muri NBA
LeBron Raymone James Sr. uzwi ku izina rya “King James” amaze kuba umunyabigwi muri Basketball ndetse bamwe bamugereranya na Michael Jordan ufite ibigwi bidasanzwe ndetse ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose.
Uyu mwaka ni uwa 20, LeBron w’imyaka 37 agiye gukina muri NBA. Kuri ubu akinira Los Angeles Lakers.
LeBron James muri shampiyona 19 amaze gukina, yanyuze mu makipe atandukanye arimo Cleveland Cavaliers, Miami Heat na LA Lakers, arimo kuri ubu.
Muri icyo gihe cyose, yakinnye imikino 1.366 muri shampiyona isanzwe ndetse yatoranyijwe gukina imikino y’intoranywa [All-Star games] inshuro 18.
LeBron yitezweho ko ashobora gukuraho agahigo ka Kareem Abdul-Jabbar ko gutsinda amanota menshi muri NBA. Uyu musaza w’imyaka 75 yakiniye amakipe arimo Milwaukee Bucks na Los Angeles Lakers, atsinda amanota 38.387.
Umunyabigwi LeBron amugwa mu ntege kuko we amaze gutsinda amanota 37.062. Bivuze ko muri uyu mwaka akeneye gutsinda 1000 ngo akureho ako gahigo.
Abamukurikira bafite impungenge z’ubuzima bwe kubera imvune zikomeje kumwibasira kuko nko mu mwaka ushize yakinnye imikino 56 gusa muri 82 y’umwaka w’imikino usanzwe (Regular season).
Umwaka yagizemo ibihe byiza ni uwa 2003/04, ubwo yatsindaga amanota 1654 mu mwaka w’imikino.
– Kevin Durant wa Brooklyn Nets yitezweho byinshi
Kevin Durant ni umwe mu bakinnyi baba bahanzwe amaso n’abakunzi ba Basketball ku rwego rw’Isi. Muri uyu mwaka w’imikino bizaba bikomeye kuko hibazwa niba azashobora gufasha ikipe ye ya Brooklyn nets mu gihe ushize utamuhiriye kandi yari agaragiwe n’abakinnyi bakomeye nka James Harden na Kyrie Irving.
Kimwe mu bituma Durant ahangwa amaso harimo kureba niba azafasha Nets mu gihe James Harden batakiri kumwe kuko yerekeje muri Philadelphia 76ers gusa nanone azabona amahirwe yo gukinana bihoraho na Kyrie Irving kuko mu mwaka ushize uyu ntiyakiniraga imikino muri Leta ya New York nyuma yo kwanga kwikingiza Covid-19.
Ibi kandi hiyongeraho kwerekana ko hari icyo yafasha ikipe ye mu gihe ataba ari kumwe na Steph Curry kuko aheruka ibihe byiza bakinana muri Golden States Warriors mu 2016/20219.
– Ni nde uzayobora Los Angeles
Umujyi wa Los Angeles wo muri Leta ya California ufatwa nk’uwa mbere muri Basketball muri Amerika, imbere y’indi y’amateka nka Boston muri Leta Massachusetts na Salt Lake City muri Leta ya Utah.
Ibyo rero bituma buri mwaka w’imikino muri NBA hibazwa ikipe izayobora i Los Angeles hagati ya Los Angeles Lakers na Los Angeles Clippers.
Ku Ikipe ya Los Angeles Clippers izaba yitezweho ibitangaza muri uyu mwaka w’imikino nyuma y’igaruka mu kibuga rya Kawhi Leonard wari umaze umwaka hanze y’ikibuga kubera imvune. Yiyongeraho kuba yaragumanye abakinnyi bayo nka Paul George, Nicolas Batum n’abandi.
Ku rundi ruhande, LA Lakers ifite LeBron James witezweho guca agahigo k’umukinnyi watsinze amanota menshi mu mateka ya NBA.
Uyu munyabigwi yiyongeraho abarimo Russell Westbrook witezweho kwerekana ko ibyo yakoraga muri Houston Rockets na Washington Wizards yakongera kubishimangira ndetse na Anthony Davis.
– Golden States Warriors na Boston Celtics zihanzwe amaso
Mbere y’uko umwaka w’imikino utangira abasesenguzi benshi baba batanga amahirwe ku makipe babona ashobora kuzegukana igikombe. Muri yo aza imbere ni Golden States Warriors ifite igiheruka na Boston Celtics yatsindiwe ku mukino wa nyuma.
GSW uyu mwaka yawutangiranye ikibazo cyo kutumvikana hagati y’abakinnyi bayo nkaho Draymond Green yakubise ikofe Jordan Poole.
Ibi kandi ni kimwe mu bibazo bikomeye Umutoza wa Golden States Warriors, Stephen Douglas Kerr yatangaje ko yahuye nacyo mu gihe cy’imyaka umunani amaze muri iyi kipe.
Boston Celtics nubwo izaba ifite kizigenza wayo Jayson Tatum ihanzwe amaso kugira ngo hazarebwe uko izitwara n’umutoza wayo mushya Joe Mazzulla.
Ni nyuma yo kwirukanwa k’Umunya-Nigeria, Ime Sunday Udoka, wagaragaje imyitwarire mibi ku mugore bakoranaga mu ikipe.
– Amaraso mashya muri NBA draft
Abakunzi ba NBA bategerezanyije amatsiko yo kumenya abakinnyi bashya bazava muri Draft class 2023.
Drafts ni uburyo amakipe asanzwe akina NBA atoranya abakinnyi bavuye muri kaminuza no mu zindi shampiyona zitandukanye ku Isi batarakina Shampiyona ya Amerika ya Basketball na rimwe.
CBSS Sports yatangaje ko Umufaransa Victor Wembanyama n’Abanyamerika Scoot Henderson, Ausar Thompson na Nick Smith bayoboye urutonde rw’abakinnyi bafite amanota menshi mu bahabwa amahirwe yo kuzakina muri NBA mu 2022/23.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!