00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’igihugu irategura kwitabira imikino Nyafurika

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 20 April 2013 saa 08:52
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwitegura guhatanira imikino y’amarushanwa Nyafurika mu mukino w’intoki wa Basketball azabera muri Cote d’Ivoire muri Kanama 2013, ikipe y’igihugu cy’u Rwanda y’abakuru irateganya gutangira imyiteguro muri Gicurasi.
Nk’uko Mutokambari Moїse Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Basketball, yatangaje ko mu gihe nta gihindutse imyitozo izatangira muri Gicurasi mu rwego rwo kwitegura kare no kugira ngo bazabashe kwitwara neza.
Mutokambari yavuze ko imyitozo izajya ikorwa (…)

Mu rwego rwo kwitegura guhatanira imikino y’amarushanwa Nyafurika mu mukino w’intoki wa Basketball azabera muri Cote d’Ivoire muri Kanama 2013, ikipe y’igihugu cy’u Rwanda y’abakuru irateganya gutangira imyiteguro muri Gicurasi.

Nk’uko Mutokambari Moїse Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Basketball, yatangaje ko mu gihe nta gihindutse imyitozo izatangira muri Gicurasi mu rwego rwo kwitegura kare no kugira ngo bazabashe kwitwara neza.

Mutokambari yavuze ko imyitozo izajya ikorwa kabiri mu cyumweru, kuko abakinnyi bose bakinira ikipe y’igihugu bafite amakipe babarizwamo na yo aba afite imikino ndetse n’imyitozo abafasha kubongerera ubumenyi mu gihe batari hamwe mu ikipe y’igihugu.

Mu rwego rwo kwitegura aya marushanwa hateganyijwe guhamagarwa abakinnyi 18 mu makipe akina shampiyona mu Rwanda. Iri hamagarwa rikazakorwa binyuze mu biganiro hagati y’abahagarariye abo bakinnyi mu makipe babarizwamo nk’uko Mutokambari yakomeja abitangaza.

Iyi kipe yabonye itike yo guhatanira aya marushanwa nyuma yo kwegukana itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika mu mikino y’akarere ka gatanu yabereye muri Tanzania uyu mwaka. Iyi kipe yashyizwe mu itsinda rya kabiri rigizwe n’amakipe y’ibihugu ya Tunisia, Burkina Faso na Maroc.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages