Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Gicurasi 2022. Warebwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Paul Kagame; Umunya-Nigeria Masai Ujiri uyobora Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, washinze Giants of Africa na Perezida wa Basketball Africa League, BAL, Amadou Gallo Fall.
Forces Armées et Police Basketball (FAP) ni yo yihariye umukino kuva ugitangira kugera urangiye (23-17, 13-14, 19-17, 11-15). REG BBC yakangutse umukino ugeze mu gace ka nyuma ariko ntiyashobora gukuramo ikinyuranyo cyari cyashyizwemo n'aba basore bakinira ikipe yo muri Cameroun.
REG Basketball Club yagowe na FAP:
Agace ka mbere k'umukino kasize kerekanye ko REG ititeguye guhangamura FAP yagasoje iyoboye n'amanota 23-17.
Muri aka gace, Cleveland Joseph Thomas Jr wa REG BBC yatsinze amanota 12 muri aka gace akurikirwa na Almeida Joel wa FAP watsinze amanota 7.
Adonis Filler wa REG BBC yagize ikibazo cy'imvune mu gace ka mbere, asimburwa na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson. Uyu yaje gusubira mu kibuga nyuma yo kwitabwaho n'abaganga.
Agace ka kabiri kabaye kabi kuri REG mu kubona amanota kuko Cleveland Thomas wari witwaye neza, nta nota na rimwe yatsinze.
Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye FAP iri imbere n'amanota 36-31, ikinyuranyo cy'amanota atanu REG yasabwaga gukuraho.
Agace ka gatatu, abakinnyi ba REG bagakinnye badahuza umukino bituma abakinnyi ba FAP babona icyuho bashyiramo ikinyuranyo cy'amanota 12. Aya ni yo yabaye ikinyuranyo ubwo agace ka gatatu kari gasigaje iminota itatu ngo karangire. FAP yari imbere n'amanota 52-40.
Aka gace kagiye kurangira, abakinnyi ba REG barimo Gasana Kenneth, Ndizeye Dieudonné, Kaje Elie na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson babaye nk'abakanguka. Uku kwisubiraho byatumye bagabanya ikinyuranyo cy'amanota 13 bakigeza ku manota arindwi (55-49).
Mu gace ka kane, abakinnyi barimo Shyaka Olivier na Gasana Kenneth bakinnye bashaka gutera amanota atatu ndetse babigeraho kugeza aho REG BBC yagize amanota 54 kuri 57 ya FAP.
Gusa, Almeida Joel ukinira FAP na we ntabwo yari yicaye ubusa kuko yazamuraga amanota nibura nyuma y'iminota ibiri.
Hamaze gukinwa iminota itandatu, Shyaka Olivier yakoze amanota atatu bituma REG igira amanota 57 kuri 58 ya FAP.
Aha ni ho abafana ba REG bazamuye morale babona ko bishoboka ko inota rimwe rivamo. Ibi ntibyarambye kuko amakosa y'abakinnyi ba REG bakinaga bugarira, yafashije abakinnyi ba FAP kubona amanota avuye mu guhana (lance).
Iminota ibiri ya nyuma y'agace ka gatatu yabaye mibi kuri REG BBC kuko abakinnyi bayo bari bafite igihunga.
Habura umunota umwe n'amasegonda, FAP yari ifite amanota 63 mu gihe REG yari ifite 58. Ikinyuranyo cy'amanota atanu.
Habura amasegonda 46 ngo umukino urangire, Gasana Kenneth yahannye amakosa kabiri, atsinda umupira umwe atsindwa undi.
Ikipe ya REG BBC yahise igira amanota 60 kuri 64 ya FAP yari iri ku gitutu cy'abafana bari muri Kigali Arena.
Imibare yabaye mibi ubwo Almeida Joel wa FAP yabonaga lanse ebyiri agatsindamo imwe FAP ihita izamura amanota kurushaho.
Amasegonda yari asigaye ntacyo abakinnyi ba REG bari gukora kuko aba FAP batangiye gukina bacungana no gusoza ibihe. Umukino warangiye FAP iri imbere n'amanota 66-63.
Cleveland Joseph Thomas Jr wa REG yatsinze amanota 23, anaba uwatsinze menshi mu mukino rusange.
Deshaun Morman ukinira FAP yatsinze amanota 14, akora rebounds enye, atanga imipira itatu ibyara amanota.
Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wakiniraga REG nyuma yo kumutira muri Patriots BBC, yatsinze amanota 11 mu minota 27.41 yakinnye.
Deshaun Morman wa FAP ni we wabaye umukinnyi witwaye neza mu mukino.
Undi mukino wakinwe ku wa Gatandatu, Petro de Luanda yatsinze AS Salé 102-89 (20-16, 30-19, 30-17, 22-37).
Nyuma yo gukatisha itike ya 1/2 cya BAL itsinze REG BBC, FAP izahura na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola. Imikino ya 1/2 izakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022.
Imikino ya 1/4 irakomeza kuri iki Cyumweru, US Monastir yo muri Tunisie iheruka ku mukino wa nyuma izahura na Cape Town City yo muri Afurika y'Epfo guhera saa Munani n'Igice mu gihe Zamalek yo mu Misiri ifite igikombe izacakirana na SLAC yo muri Guinea saa Kumi n'Ebyiri.















![Itorero Mashirika ni ryo ryasusurukije abitabiriye ibirori byo gutangiza imikino ya nyuma [uhereye muri 1/4] cya BAL 2022 iri kubera muri Kigali Arena](https://spipimg.igihe.com/jpg/52088499697_771dd46629_o.jpg)
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Igirubuntu Darcy na Shema Innocent





Ibitekerezo 0