Uyu wari umunsi w’amateka kuri Kevin Durant kuko yari agiye gukina umukino we wa mbere ikipe ye nshya yari igiye kwakira kuva ayigezemo muri Gashyantare 2023. Gusa, mu gihe yarimo yishyushya na bagenzi be, yahakuye imvune yatumye atabasha kwitabira uyu mukino bakiriyemo Oklahoma City Thunder.
Uyu mugabo w’imyaka 34 wagize ikibazo bigaragara ko kitoroshye, biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane agomba guhita acishwa mu cyuma kugira ngo hamenyekane neza ikibazo yagize.
Bagenzi be basigaye ntibigeze bamutenguha kuko bacyuye umukino bawutsinze ku manota 132-101, bakomeza gushimangira kuba ku mwanya wa kane ku rutonde rw’amakipe yo mu Burengerazuba ‘Western Conference’.
Nyuma y’umukino, umutoza w’iyi kipe Monty Williams, yavuze ko yifatanyije na Durant mu bihe bitoroshye yagiyemo kandi ko agomba kumuba hafi uko bishoboka kose.
Yagize ati "Numvaga ntameze neza kuko na we atari atuje. Namurebye mu maso ngira agahinda, ni yo mpamvu namugumye iruhande inshuro nyinshi. Ndabizi uko ari kwiyumva ariko ntabwo nifuza ko akomeza kumera kuriya.”
Mbere y’umukino nk’isaha imwe, Durant yarimo yishyushya ku giti cye agerageza kwimenyereza gutsinda, yaje kuzamuka agarutse ku butaka akandagira nabi, ni bwo yahise ahaguruka akomeza guhatiriza.
Kevin Durant took a fall while warming up for his first home game with the Suns 😳
He got up after. pic.twitter.com/J8SGlVQahj
— 𝐓𝐡𝐞 𝐒𝐩𝐨𝐫𝐭𝐢𝐧𝐠 𝐍𝐞𝐰𝐬 (@sportingnews) March 9, 2023
Devin Booker wasaga n’aho ari gukora akazi ka Durant yashimishije abakunzi b’iyi kipe, kuko mu minota 28 gusa yatsinzemo amanota 44 afasha Phoenix Suns gutsinda imikino ine yikurikiranya.
Uyu mukino wasize wandikiye amateka Booker kuko yabaye umukinnyi wa mbere muri Phoenix Suns ubashije gutsinda amanota 35 byibuze muri buri mukino, mu mikino ine yikurikiranya.
Indi mikino yabaye muri urwo rukerera yasize Denver Nuggents iyoboye urutonde rw’amakipe yo muri Western Conference itsinzwe bitunguranye na Chicago Bulls iri ku wa 11 muri Eastern Conference amanota 117-96.
Usibye agace ka mbere k’uyu mukino kegukanywe na Nuggets ku manota 29-25, aka kabiri Bulls yagatwaye ifite 23-26, aka gatatu ikinyuranyo cyazamutse aba 24-36, mu gihe aka nyuma kari 20-30.
Boston Celtics ihagaze neza yabashije kwitwara neza imbere ya Portland Trail Blazers iyikuraho amanota 115-93.
Washington Wizards yakiriye Atalanta Hawks, itsindirwa iwayo amanota 120-122, New Orleans Pelicans yatsinze Dallas Mavericks amanota 113-106, Miami Heat itsindwa na 104-100 na Cleverland Cavaliers mu gihe Los Angeles Clippers yatsinze Toronto Raptors 108-100.
Imikino iteganyijwe mu rukerera rwo ku wa 10 Werurwe 2023
- Indiana Pacers vs Houston Rockets
- Pistons vs Charlotte Hornets
- Milwaukee Bucks vs Brooklyn Nets
- Sacramento Kings vs New York Knicks
- Grizzlies vs Golden State Warriors
- Orlando Magic vs Utah Jazz



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!