00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo yo kubaka Kigali Arena izajya yakira abantu 10,000 irarimbanyije (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 April 2019 saa 11:11
Yasuwe :

Imirimo yo kubaka inzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku ibihumbi 10 igeze kure, aho iri kubakwa iruhande rwa Stade Amahoro i Remera.

Kigali Arena izajya yakira ibitaramo bikomeye, inama mpuzamahanga ndetse n’amarushanwa y’imikino y’intoki nka Basketball, Volleyball na Tennis, aho biteganyijwe ko imirimo yo kubaka izarangira muri Kamena uyu mwaka.

Ugeze ahari kubera iyi mirimo, ubona ko iyi nzu y’imikino yamaze kuzamurwa, aho nta gihindutse mu minsi ya vuba izaba yamaze kurangira, igatangira kwakira amarushanwa atandukanye u Rwanda rufite mu mikino y’amaboko.

Basketball ni umwe mu mikino izajya ikinirwa kuri iki kibuga. Uretse imikino imwe ya shampiyona ikomeye, aho usanga ubwinshi bw’abafana butuma Petit Stade iba nto bamwe bakabura aho bicara, u Rwanda ruri kwitegura kwakira amarushanwa atandukanye muri uyu mukino arimo AfroBasket 2019 mu bangavu batarengeje imyaka 16 ndetse n’imikino ya NBA Africa League izaba mu mwaka utaha.

Mu nama yahuje abayobozi ba NBA n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi, FIBA, tariki 17 Gashyantare 2019 mu Mujyi wa Charlotte uri muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru, yatangirijwemo ku mugaragaro shampiyona ya NBA muri Afurika, irushanwa rizakinirwa hanze y’umugabane wa Amerika y’Amajyaruguru ku nshuro ya mbere.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bizaberamo iri rushanwa mu mwaka wa mbere kimwe na Angola, Misiri, Kenya, Maroc, Nigeria, Sénégal, Afurika y’Epfo na Tunisia.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa FERWABA, Mugwiza Désiré yashimiye Leta y’u Rwanda ubushishozi igira mu guteza imbere imikino, yemeza ko iyi nzu y’imikino n’imyidagaduro ije ikenewe.

Ati “Ikibuga dukoreraho [Petit Stade] biragaragara ko kimaze kuba gito, ariko Guverinoma y’u Rwanda iri gukora ibishoboka ngo tubone ikibuga kijyanye n’igihe tugezemo. Nta gihindutse imikino ya AfroBasket izaba mu minsi iri mbere, tuzayakirira muri iriya nyubako nshya iri kubakwa.”

Kugeza ubu muri Afurika, habarurwa inzu z’imikino n’imyidagaduro icyenda zifite nibura ubushobozi bwo kwakira abantu 10,000 aho iya mbere ari The Covered Hall y’i Cairo mu Misiri yakira abantu 20,000 mu gihe iya mbere ku Isi ari Philippine Arena iri muri Philippines ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 55,000.

NBA Africa League izakinirwa muri iyi nyubako nshya iri kubakwa i Kigali mu 2020, izajya yitabirwa n’amakipe 12 avuye mu bihugu byatoranyijwe aho buri kimwe kizajya gitanga amakipe abiri mu gihe muri uyu mwaka hazashyirwaho irushanwa ryo gushaka itike yo gukina iyi mikino.

Imirimo yo kubaka iyi nzu y'imikino n'imyidagaduro igeze kure
Kigali Arena iri kubakwa i Remera hafi ya Stade Amahoro
Kigali Arena izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza
Mu mezi abiri ari imbere iyi nyubako ishobora kuzaba irangiye
Kigali Arena ni uku izaba iteye mu gihe izaba yuzuye
Imbere ni gutya Kigali Arena izaba iteye
Inyuma hazaba hameze gutya
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, avuga ko Kigali Arena ije ikenewe kuko Petit Stade yari imaze kuba nto ku bakunzi ba Basketball
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byatoranyijwe ku ikubitiro muri NBA Africa League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages