U Rwanda rwasezerewe mu AfroBasket rudatsinze umukino bityo ruba urwa 13 mu makipe 16 yitabiriye iri rushanwa.

Ndizeye yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yari abajijwe impamvu y’umusaruro mubi bavanye mu Gikombe cya Afurika.

Yagize ati “Nka mbere twabonaga itike ku butumire cyangwa twakiriye irushanwa ariko kuri iyi nshuro twarayikoreye. Mu by’ukuri niba warabonye ikipe twajyanye mu Gikombe cya Afurika, itandukanye n’iyo twatangiranye mu rugendo rwo gushaka itike.”

“Ndumva abari basanzwemo twari nka batanu. Turi mu myitozo, Axel Mpoyo, Nshobozwa, Shema Osborn na Sano bose bagize ibibazo. Rero kubura abo bakinnyi bashobora no kubanza mu kibuga, byari bikomeye haba kuri twe abakinnyi n’umutoza kuko ikipe aba ari nshya.”

Yakomeje agira ati “Kubona ababasimbura noneho haje abashya, benshi ari bato, ubunararibonye mu marushanwa ya FIBA ndetse no kuba umutoza yaraje mu minsi ya nyuma, aje kureba ba bakinnyi bashya no kubamenyera, kongeraho itsinda rikomeye, ni ibyo navuga byatugoye.”

Bamwe mu bakunzi ba Basketball ntibatinye gusabira Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Dr. Cheikh Sarr kwirukanwa, ibyo Ndizeye atemeranya na bo.

Ati “Kuri njye ntabwo ariko mbibona. Ntabwo warebera umutoza ku irushanwa rimwe kandi n’ubuyobozi bwabonye imbogamizi twahuye na zo. Ahubwo wareba mu marushanwa ya mbere byagenze bite? Kuri njye ntabwo aha ari ho nasuzumira ubushobozi bw’umutoza.”

Ndizeye ni umwe mu bakinnyi bazwiho gutsinda amanota menshi ndetse akunze no kwegukana ibihembo byayo.

Abajijwe ibanga akoresha yavuze ko mu myitozo akora ku giti cye yibanda cyane ku kwitoza amanota atatu, aho ayatera inshuro 300.

Ati “Mu myitozo yo ku giti cyanjye nkora kane mu cyumweru, nitozamo gutera amanota atatu inshuro 300. Umukino natsinzemo amanota atatu inshuro nyinshi ni muri Afro Can mu 2023, icyo gihe nayatsinze inshuro zirindwi.”

Ndizeye Dieudonné uzwiho gutsinda amanota atatu menshi, yavuze ko yitoza ayatera inshuro 300 mu myitozo yo ku giti cye
Ndizeye Dieudonné uzwiho gutsinda amanota atatu menshi, yavuze ko yitoza ayatera inshuro 300 mu myitozo yo ku giti cye
Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu, Ndizeye Dieudonné yagaragaje imvune nyinshi nk'impamvu y'umusaruro mubi iyi kipe yagize mu Gikombe cya Afurika
Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu, Ndizeye Dieudonné yagaragaje imvune nyinshi nk'impamvu y'umusaruro mubi iyi kipe yagize mu Gikombe cya Afurika
Ndizeye Dieudonné yagaragaje ko atemeranya n'abasabira umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Dr. Cheick Sarr kwirukanwa
Ndizeye Dieudonné yagaragaje ko atemeranya n'abasabira umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Dr. Cheick Sarr kwirukanwa