Iri rushanwa rigeze muri ¼ ariko u Rwanda rwagize umusaruro mubi cyane kuko rwatsinzwe imikino itatu yose rwakinnye, bityo ruzakina imikino yo guhatanira imyanya, hagati y’uwa cyenda n’uwa 12.
Nubwo bimeze bityo, mu irushanwa riheruka ryabereye i Kigali mu 2023, u Rwanda rwegukanye umwanya wa kane.
Nyuma yo gutsindwa n’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal amanota 80-37 ikabura itike ya ¼, Cheikh Sarr yasobanuye impamvu y’umusaruro mubi waranze ikipe ye muri iri rushanwa.
Ati “Twakoze ibyo buri kipe ikora kuko twagiye kwitegurira mu Misiri, tuhakinira imikino ya gicuti ariko tugira ibyago tuvunikisha Ineza Sifa, umwe mu badutsindira amanota atatu menshi.”
“Kubura Sifa byahinduye buri kimwe kuko nasabwaga guhindura abatarabanzaga mu kibuga babanzamo, ibyo rero byahinduye imikinire yacu.”
Yakomeje asobanura uko imikinire y’ikipe yahindutse kubera iyo mvune.
Ati “Iyo Sifa ahari, Philoxy ni we uzamura umupira akaba ‘Point Guard’ ariko kuko adahari byasabye ko mugira ‘shooting guard’ bityo abadasanzwe bakina babona umwanya.”
Cheikh Sarr yagaragaje ko n’aba-pivot be batakoze ibyo bari bitezweho.
Ati “Ikindi numvaga ko aba-pivot banjye hari icyo bakora ariko byaranze kuko nka Murekatete yakoze ’rebound’ imwe gusa mu mukino wa Sénégal, twabuze gukinira hamwe bityo kugarira biratugora.”
Uyu mutoza yavuze ko mu irushanwa riheruka ryabereye i Kigali byose byagenze neza kuko bari mu rugo.
Ati “Ubushize ubwo twageraga muri ½ twari mu rugo, ibintu byose byari bimeze neza turi imbere y’abafana.”
Yakomeje agaragaza ko n’igihagararo ari ikibazo gikomeye kuko amakipe menshi ari cyo yabarushije.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!