Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), Ishimwe Fiona n’Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Inyange Industries, Ntagozera Yvette. Yasinyiwe muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Kamena 2024.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), Ishimwe Fiona yatangaje ko ari amasezerano azafasha shampiyona.
Yagize ati “Ni amasezerano azadufasha gutegura shampiyona neza. Ikindi amakipe azabyungukiramo kuko aya masezerano agena n’ibizagera ku makipe by’umwihariko ibicuruzwa byayo.”
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Inyange Industries, Ntagozera Yvette we yatangaje ko iyi mikoranire izatanga umusaruro kuko bakora ibikenerwa mu mikino.
Yagize ati “Ducuruza ibinyobwa bikenerwa mu mikino rero twishimiye gukorana n’umuryango mugari wa Basketball kuko ni hamwe mu hantu heza wakwifuza gukorera gusa ntabwo ariho gusa tuzanakomeza no mu yindi mikino.”
Aya masezerano agena ko azakoreshwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore gusa.
Inyange Industries izaba igaragara ku matike y’imikino ndetse no ku kibuga mu gihe shampiyona iri gukinwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!