Jamad Fiin ni umukobwa w’imyaka 23 ukomoka muri Somalia ariko wavutse ndetse akurira mu Mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Akunze gutangaza benshi kubera ubuhanga afite mu mukino wa Basketball ariko akawukina bitamubujije kwambara imyambaro y’idini rye.

Uyu mukobwa ufitiye urukundo rudasanzwe uyu mukino, yagaragaye muri “BAL Innovation Summit” yabereye kuri Kigali Marriott Hotel, ku wa 25 Gicurasi 2023.

Muri iyi nama yatangiyemo ikiganiro kigaruka ku iterambere ryo kuzamura Basketball ku banyempano bakiri bato, hareberwa hamwe uburyo bwo guhanga udushya muri uyu mukino.

Jamad Fiin kuri ubu yatangije gahunda yise Jamad Basketball Camps kugira ngo afashe abana b’abakobwa cyane cyane abo muri Islam kubereka ko bashoboye ndetse ko ntacyo batageraho no muri siporo mu gihe bafite ubushake.

Uyu mukobwa yakurikiye kandi umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu warangiye Stade Malien iwegukanye itsinze Atlético Petróleos de Luanda amanota 73-65.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Jamad yagaragaje ukwishima kudasanzwe ubwo yaryoherwaga n’imikino iri kubera i Kigali, ati “Ndi kwishimana na BAL i Kigali”.

Avuga ko yagowe no gukura adafite umugira inama ku buryo agomba gufatanya uyu mukino n’amahame y’idini rya Islam ridakunze kwemerera abagore n’abakobwa kugaragara mu bikorwa bimwe na bimwe birimo n’imikino.

Uyu mukobwa ukina buri gihe yambaye igitambaro cyo mu mutwe kimenyerewe ku bayisilamu b’igitsina gore nka ‘Hijab’, yatangiye kugira urukundo rwa Basketball akiri muto kugeza n’uyu munsi.

Ibi byatumye ahitamo gukomeza gukina Basketball yambaye ‘Hijab’ kuko atashakaga guheba umukino akunda cyangwa guheba indangagaciro z’idini yakuriyemo.

Yakiniye amakipe y’ibigo yizeho birimo ‘Boston Latin School’ ndetse kugeza ubu ni Kapiteni w’Ikipe ya Basketball y’Abagore ya Emmanuel College aho yarangirije amasomo ye ya kaminuza.

Uyu mukobwa kandi ni na Kapiteni w’Ikipe y’igihugu ya Basketball y’Abagore muri Somalia ndetse akaba yari umwe mu bari bayirimo ubwo yakinaga imikino ya FIBA yabereye Uganda na Dubai.

Jamad Fiin ni urugero rwiza ku bari n'abategarugori bifuza kugera ku nzozi zabo
Jamad Fiin ni urugero rwiza ku bari n'abategarugori bifuza kugera ku nzozi zabo
Jamad Fiin ntagira ikibazo cyo gukina Basketball yambaye 'Hijab'
Jamad Fiin ntagira ikibazo cyo gukina Basketball yambaye 'Hijab'
Jamad yitabiriye BAL Innovation Summit yabereye mu Rwanda ku wa 25 Gicurasi
Jamad yitabiriye BAL Innovation Summit yabereye mu Rwanda ku wa 25 Gicurasi
Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Somalia, Jamad Fiin, yishimiye ibihe byiza ari kugirira mu Rwanda
Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Somalia, Jamad Fiin, yishimiye ibihe byiza ari kugirira mu Rwanda
Jamad udaterwa ipfunwe no gukina Basketball yambaye ‘Hijab’ ari gukurikirana imikino ya nyuma ya BAL 2023 i Kigali
Jamad udaterwa ipfunwe no gukina Basketball yambaye ‘Hijab’ ari gukurikirana imikino ya nyuma ya BAL 2023 i Kigali
Jamad yanyuzwe no kuberwa mu mwambaro wanditseho "Rwanda"
Jamad yanyuzwe no kuberwa mu mwambaro wanditseho "Rwanda"
Jamad yaganirije abakobwa ku iterambere ryabo mu mukino wa Basketball muri Afurika
Jamad yaganirije abakobwa ku iterambere ryabo mu mukino wa Basketball muri Afurika