Mu Cyumweru gishize, ni bwo hatangajwe ko APR BBC itakitabiriye iri rushanwa, bityo isimburwa na Tigers.
Iyi kipe iri mu itsinda ryiswe Kalahari Conference rizatangira gukina tariki ya 27 Werurwe 2026 i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Umutoza mukuru ni Henry Mwinuka, azungirizwa na James Maye na Kenneth Gasana.
Biteganyijwe ko iyi kipe igomba no kugura abandi bakinnyi izifashisha muri iyi mikino yaba ab’imbere mu gihugu n’abazava ahandi.
Mu irushanwa riheruka, James Maye yafashije APR BBC kwegukana umwanya wa gatatu.
Amakipe umunani azitwara neza muri Kalahari na Sahara Conference, azabona itike yo kwitabira imikino ya nyuma izabera i Kigali, tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!