00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 October 2026 saa 08:45
Yasuwe :

Umunya-Espagne, Julián Martínez Alman, yagizwe Umutoza Mukuru wa APR WBBC, asimbura Mushumba Charles. Uyu mugabo si ubwa mbere agiye gutoza mu Rwanda kuko yahoze atoza REG WBBC.

Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026, ni bwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatangaje ko yungutse umutoza mushya uzayifasha mu marushanwa Nyafurika ataha.

Yagize iti “APR Women Basketball Club yishimiye kwakira Julián Alman Martínez mu batoza mbere y’imikino ya AWBL Zone 5 Qualifiers. Ubunararibonye bwe n’igihe yamaze muri Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, Julián azanye ubumenyi budasanzwe mu mikino y’imbere mu gihugu no mu mahanga.”

“Kwita ku bintu kwe, urwego rwo hejuru n’imikinire ye bizagira uruhare runini mu iterambere ry’abakinnyi bato dufite, tunahuza impano no kuzibyaza umusaruro. Intego ziroroshye. Ni ikinyabupfura, ubumwe n’ikipe ihatana izahagararira APR ku rwego rwo hejuru.”

Julián Martínez Alman w’imyaka 56 wasimbuye Mushumba Charles, yatoje amakipe atandukanye arimo Interclube Sports Club yo muri Angola, Belfius Namur Capitale yo mu Bubiligi, Umea Udominante yo muri Suède, CD Promete yo muri Espagne n’izindi.

Asanze APR WBBC iheruka kwegukana Igikombe cya Rwanda Cup 2026, itsinze REG WBBC ku mukino wa nyuma, iri kwitegura irushanwa rya rihuza amakipe yo mu Karere ka Gatanu hishakamo izagahagararira muri Africa Women’s Basketball League (AWBL), hagati ya tariki ya 17-24 Ukwakira 2026.

Julián Martínez Alman yagizwe Umutoza Mukuru wa APR WBBC
Julián Martinez Alman yatangiye akazi muri APR WBBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages