00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kawhi Leonard wamamaye muri NBA yageze i Kigali

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 1 August 2025 saa 03:24
Yasuwe :

Umunyamerika Kawhi Leonard wamamaye muri NBA yageze i Kigali, aho yitabiriye isozwa ry’Iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Uyu mukinnyi wa Los Angeles Clippers yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama 2025 saa Kumi n’Ebyiri n’Igice.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azitabira isozwa rya Giants of Africa ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025 muri BK Arena.

Icyakora ku mugoroba wo ku wa Gatanu, aritabira imikino ya nyuma y’abana bamaze iminsi bigishwa Basketball.

Kawhi Leonard ni izina rikomeye muri NBA, aho amaze kwegukana iyi shampiyona inshuro ebyiri. Mu 2014 ari kumwe na San Antonio Spurs ndetse no mu 2019 na Toronto Raptors.

Ibirori byo gusoza iri serukiramuco bizabera muri BK Arena, biteganyijwemo abahanzi bakomeye muri Afurika nka The Ben, Timaya, Kizz Daniel na Ayra Starr.

Kawhi Leonard yageze i Kigali ari kumwe n'umuryango we
Kawhi Leonard ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri NBA
Leonard yitabiriye isozwa rya Giants of Africa
Kawhi Leonard aheruka kwegukana NBA mu 2019 ari kumwe na Toronto Raptors

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages