Iri rushanwa rishya ‘FIBA AfroLeague’ rizabera mu Misiri, rizitabirwa n’amakipe 16 akomeye kurusha andi mu turere turindwi tugize uyu mugabane.
REG BBC yabonye itike nyuma yo gusoreza ku mwanya wa gatatu mu mikino y’akarere ka Gatanu yabereye i Da es Salaam muri Tanzania muri Kanama umwaka ushize, aho yakurikiye Al Ahly BBC na Smouha BBC zo mu Misiri.
Ngwijuruvugo Patrick utoza REG BBC yahisemo gutira abakinnyi babiri basanzwe bakinira ikipe y’igihugu ya Basketball, Kenneth "Kenny" Wilson Gasana usanzwe ukina muri Club Tanger yo muri Maroc na Manzi Dan ukina muri University of Texas Rio Grande Valley muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Aba bakinnyi bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019 saa 16:15, biyongereyeho umunya-Leta zunze ubumwe za Amerika, Bilal Naim Richardson, usanzwe ukina muri Club Malvín Basketball club yo muri Uruguay na we watiwe na REG BBC.
Ngwijuruvugo yabwiye IGIHE ko bafite intego yo kurenga ijonjora ry’ibanze. Icyiciro kibanza cy’iri rushanwa giteganyijwe hagati ya tariki 8 na 11 Gashyantare 2019.
Ati “Twatomboye itsinda rikomeye cyane benshi bita iry’urupfu ariko icyiza ni uko twabimenye mbere twitegura tubizi. Tuzahangana kandi twizeye ko tuzagera ku ntego yacu tukarenga icyiciro cy’amatsinda tukajya muri ¼. Mpora mbwira abakinnyi banjye ko buri mukino tuzawukina nkaho ari uwa nyuma kandi bizadufasha.”
REG BBC igiye gukina iri rushanwa rishya rikinwa n’amakipe 16 rigiye gusimbura ‘FIBA Africa Clubs Champions Cup’ ryitabirwaga n’amakipe 12 agahurira mu gihugu kimwe.
Imikino y’amatsinda ane agizwe n’amakipe ane, izakinirwa mu gihugu kimwe cya Misiri ariko amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda yo azabona itike ya ¼, hakoreshwe tombola, ikipe imenye iyo bizahangana mu buryo bw’imikino ibanza n’iyo kwishyura.
REG BBC yatomboye itsinda ‘A’ izahuriramo na Ferroviario da Beira yo muri Mozambique, Primeiro de Agosto yo muri Angola na Al Ahly BBC izaba ikinira mu rugo.
Abakinnyi REG BBC izakoresha muri FIBA AfroLeague 2019
Benjamin Mukengerwa, Patrick Habiyambere, Ali Kazingufu Kubwimana, Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Chris Walter, Olivier Shyaka, Elie Kaje, Kami Kabange, Patrick Nshizirungu, Bienvenue Ngandu, Belleck Bell, Kouassi Willy, Kenneth Gasana, Herve Ikishatse, Dan Manzi na Bilal Naim Richardson.














Amafoto: Julius Ntare




Ibitekerezo 0