Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba buratangaza ko Repubulika ya Kenya izakira imikino ya gisirikare y’uyu mwaka wa 2013, ihuza ibihugu byo mu karere ndetse n’icyumweru cyahariwe umuco.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Amb. Sezibera Richard avuga ko iyo mikino izatangira kuwa 5 Kanama kugeza kuri 17 Kanama 2017. Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku nama yo ku rwego rwa za Minisiteri yateraniye Arusha muri Tanzania, isuzuma ibijyanye n’ubufatanye mu by’umutekano.
Imikino ya gisirikare n’icyumweru cyahariwe umuco biheruka kubera i Bujumbura mu Burundi mu mwaka wa 2011. Ibi biri mu masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.
Iyo mikino iba igizwe n’ibice bitandukanye, harimo umukino wa Handball, umupira w’amaguru, Basketball, kwiruka n’iyindi.
Amakuru agaragara ku rubuga rwa EAC, avuga ko iyo mikino iba igamije kongera umubano w’ingabo zo mu karere, no gusangira ku mico itandukanye y’ibihugu byo mu karere.
Amb. Sezibera avuga ko umutekano w’akarere na politiki yawo bifite inkomoko ku busesenguzi bwagaragaje ko iyo hari ubufatanye hagati y’ibihugu bo mu karere bigamije iterambere, nta na rimwe hashobora kubaho impamvu yo kwishora mu makimbirane.
Mu bari bitabiriye inama ya EAC ubwo Sezibera yatangazaga iby’imikino y’ingabo, harimo Gen. Jeje Odong, Minisitiri wa Leta ushinzwe umutekano muri Uganda; Gen. James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda; Amb. Raychele Omamo, Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri muri Kenya; Shamsi Vuai Nahodha Minisitiri w’umutekano muri Tanzania; na Maj. Gen. Pontien Gaciyubwenge, Minisitiri w’ingabo mu Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO