Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025 muri Petit Stade.
Kepler yatangiye umukino neza Nsanzabaganwa Sandra Nelly ayitsindira amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye n’amanota 18 kuri 13 ya REG WBBC.
Mu gace ka kabiri, Tetero Odile na King Kristina bafashije Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu kugabanya ikinyuranyo.
Mu minota ya nyuma, iyi kaminuza yongeye kuzamura amanota ibifashijwemo na Young Desi-Rae Yvonne.
Igice cya mbere cyarangiye Kepler WBBC iyoboye umukino n’amanota 54 kuri 25 ya REG WBBC.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yajyanye imbaraga mu gace ka gatatu abarimo Tetero na King bayitsindira amanota menshi.
Yagabanyije ikinyuranyo kigera mu manota abiri (39-37), habura iminota ibiri ngo aka gace karangire. Icyakora karangiye Kepler WBBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 42 kuri 39 ya REG WBBC.
Agace ka nyuma karanzwe n’amanota make cyane ku mpande zombi, ariko iyi kaminuza igakomeza kugenda imbere.
Mu masegonda ya nyuma, Uwimpuhwe Henriette na Young Yvonne batsinze amanota y’ingenzi cyane.
Umukino warangiye Kepler WBBC yatsinze REG WBBC amanota 51-44 yuzuza intsinzi eshatu kuri ebyiri, aho isabwa imwe ikegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya mbere mu mateka.
Umukino wa gatandatu wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru saa Kumi n’Ebyiri n’Igice muri Petit Stade.














Ibitekerezo 0