Mu mpera z’icyumweru gishize hakinwaga umunsi wa gatandatu wa shampiyona ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).
Lakers yatsinze uyu mukino ibifashinjwemo na ba kizigenza bayo, Lebron James watsinze amanota 26 na Anthony Davis watsinze amanota 23 ndetse na Russell Westbrook winjiye mu kibuga asimbuye agatsinda amanota 18.
Nuggets yabanje gukomwa mu nkokora no kubura Bones Hyland wavunitse ubwo yishyushyaga mbere y’umukino.
Iyi kipe yo mu Mujyi wa Denver yatangiye umukino neza ndetse inawuyobora igihe kinini, kuko ubwo agace ka gatatu kaburaga iminota 3 ngo karangire, Nuggets yari iyoboye umukino n’amanota 83-75.
Lakers yahise iyigaranzura ibifashijwemo na Lonnie Walker IV wahise utsinda amanota 10 bajya mu gace kanyuma Lakers iyoboye umukino ku 93-85.
Davis na Westbrook bakomeje kwigaragaza, umukino urangira Lakers itsinze Denver Nuggets amanota 122-110 iba intsinzi ya mbere ya Lakers muri uyu mwaka.
Indi mikino yari ihanzwe amaso mu ijoro ryakeye ni uwo Detroit Pistons yatsinze Golden States Warriors amanota 128-114.
Jaylen Brown yatsinze amanota 24 afasha Boston Celtics gutsinda Washington Wizards amanota 112-94.
Kugeza ubu igice cy’uburasirazuba (Eastern conference) kiyobowe na Milwaukee Bucks, ikurikiwe na Cleveland Cavaliers, Boston Celtic na Atlanta Hawks iri ku mwanya wa kane.
Igice cy’uburengerazuba cyo kiyobowe na Trail Blazers, igakurikirwa na Phoenix Suns, San Antonio Spurs ku mwanya wa gatatu na Utah Juzz iri ku mwanya wa kane.
Uko indi mikino yagenze
– LA Clippers 91-112 New Orleans Pelicans
– Cleveland Cavaliers 121-108 New York Knicks
– San Antonio Spurs 107-98 Minnesota Timberwolves
– Dallas Mavericks 114-105 Orlando Magic
– Phoenix Suns 124-109 Houston Rockets
– Brooklyn Nets 116-125 Pacers
– Chicago Bulls 109-114 Philadelphia 76ers




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!